in

Messi n’umuryango we bifotozanyije Ballon D’Or zose zirindwi (-Amafoto)

Rutahizamu wa Paris Saint Germain, Lionel Messi amaze igihe kitari kinini akoze amateka yo kuba umukinnyi wambere utwaye imipira irindwi ya Zahabu, Ballon D’Or.

Taliki 29 Ugushyingo nibwo uyu rutahizamu yegukanaga Ballon D’Or ye ya Karindwi yari ahanganiye na bagenzi be nka Robert Lewandowski wa Bayern Munich na Jorginho wa Chelsea.

Kuri uwo mugoroba ikinyamakuru France Football gitanga kino gihembo cy’umikinnyi wahize abandi cyahaye Messi iyi Ballon D’Or nyuma yo gutorwa kubwiganze bwamajwi arenga 600.

Ku munsi wejo Kuwa Gatanu nibwo cyino kinyamakuru cyafashe umwanya gisura uyu mukinnyi maze si ukwifotiza karahava.

Aya ni amwe mu mafoto bafotowe ku munsi wejo Messi n’umuryango we bagaragara bishimye buri umwe wese afite Ballon D’Or ye, ibintu byaje kwishimrwa na benshi.

 

Umukinnyi wa Manchester United, Cristiano Ronaldo niwe mukinnyi ukurikira Messi mu bakinnyi bafite Ballon D’Or nyinshi Aho nawe afite Ballon D’Or eshanu.

Ronaldo ntiyigeze yitabira ibirori byo Gutanga Ballon D’Or uyu mwaka gusa weyatangaje ko Ari ukubera impamvu ze bwite.

Abantu benshi bagiye bishimira aya mafoto maze bavuga ko Wenda Messi acyeneye abandi bana babiri ngo imipira yose ya Zahabu Ballon D’Or ibe ifite ba nyirayo nyuma yo gusigara kwa Ballon D’Or ebyiri zitari zifite abazifashe.

Written by YegoB

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Wa mukobwa mwiza uherutse kwitaba Imana yasezeweho bwa nyuma mu marira menshi| Mama we yavuze amagambo akomeye (video)

Dore ibyo ya ndirimbo ya Juno Kizigenza yagaragayemo Ariel Wayz igiye kumukorera