Zlatan Ibrahimovic umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Sweden ndetse akaba akinira n’ikipe ya AC Milan mu Butariyani yavuze ko imyitwarire idahwitse abakinnyi ba Argentina bagaragaje bishimira igikombe izatuma bazibagirana ku isi.
Mu Ukuboza ku mwaka ushize nibwo ikipe y’igihugu ya Argentina yatwaye igikombe cy’isi itsinze u Bufaransa kuri penaliti 4-2 nyuma y’uko umukino wari warangiye impande zombi zinganya ibitego bitatu kuri bitatu.
Nyuma Abantu batandukanye bagiye banenga uburyo abakinnyi bamwe n’abamwe ba Argentina bitwaye ubwo bishimiraga igikombe cy’isi bari batwaye abenshi banenze imyitwarire idahwitse yaranze umuzamu wayo Emiliano Martinez, wishimiye igihembo yahawe n’umuzamu mwiza w’irushanwa mu buryo butanejeje abantu nyuma agakomeza akora n’ibikorwa bishotora Kylian Mbappé.
Zlatan Ibrahimovic na we utajya uripfana ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru kitwa ‘ France Inter ‘ yabajijwe icyo yavuga ku myitwarire yaranze abakinnyi ba Argentina ubwo bishimiraga igikombe cy’isi, Zlatan avuga ko ibyo bakoze bizatuma Messi ariwe wibukwa gusa mu gihe abandi bazibagirana.
Zlatan yagize ati ” Messi afatwa nk’umukinnyi wa mbere ku isi. Narimbizi ko agiye gutsinda, nta mpungenge narimufitiye. Ntewe impungenge n’abandi bakinnyi ba Argentina kubera ko nta kindi gikombe bazatwara. Messi azahora y’ibukwa ariko bo bitewe n’imyitwarire yabo n’ibikorwa byabo si ko bizagenda. Ntabwo twakubaha ibintu nka biriya”.
Si Zlatan Ibrahimovic gusa wanenze uburyo bamwe mu bakinnyi ba Argentina bishimiye igikombe cy’isi kuko mu minsi ishize na FIFA ubwayo yavuze ko yatangije iperereza ku bikorwa by’abakinnyi ba Argentina.