Mu ijoro rya keye mu mugi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa haberaga umuhango wo gutanga ibihembo by’indashyikirwa mu mupira w’amaguru.
Kimwe mu bihembo byari bitegerejwe n’abenshi ni igihembo cy’umukinnyi mwiza wa 2022. Icyi gihembo umukinnyi ugitwara n’umukinnyi uba waragize amanota menshi mu batowe.
Abantu batora ni abakapiteni b’amakipe y’ibihugu, abatoza n’abanyamakuru.
Kapiteni wa Portugal, Cristiano Ronaldo we byatangajwe ko mu bakinnyi batatu yatoye hatarimo Lionel Messi wegukanye icyo gihembo.
Cristiana Ronaldo abakinnyi batatu yatoye ku mwanya wa mbere yatoye Kylian Mbappé, ku mwanya wa kabiri Luca Modric ukinira Croatia na Real Madrid mu gihe ku mwanya wa Gatatu yatoye Karim Benzema.