Buri muntu wese ku isi ufite ikiganza, hari imirongo irimo kandi buriya buri murongo wose ufite icyo usobanuye gitandukanye n’undi ku buryo usanga hari n’ibisobanura ahazaza hawe.
Imirongo igiye icikaguritse: hari ubwo abantu bamwe baba bafite imirongo mu kiganza, uva ku ruhande rumwe wagera hagati mu iganza ugacikamo kabiri, hagahita hashamikiraho undi murongo gusa bidafatanye ahubwo bibusanyeho gato.
Ku bantu bafite buno bwoko bw’imirongo mu kiganza, usanga buvugako mu kazi ukora ka buri munsi, utazakarambamo cyane, ahubwo ugenda uhindura uva hamwe ujya ahandi, cyangwa se ibintu urimo ukaba utazabirambamo, kuko ubusanzwe gucimbuka k’umurongo bivuga kurogowa n’ikintu.
Iyo imirongo ishushanyije igakora icumu: ibi bivugako uzagira ubuzima bugenda neza, ndetse nta kintu kizakwitambika mu nzira mu gihe ufite icyo ushaka kugeraho, ndetse bigaragazako uzaba umukire.
Mpande eshatu: nimba ufite imirongo ikoze kino kimenyetso, umenyeko ufite amahirwe menshi yo kuzahirwa mu buzima, mu bintu byinshi uzagerageza gukora.
Imirongo itagaragara neza: iyo ufite buno bwoko bw’imirongo, umenyeko ufite amahirwe make ugereranyije n’abandi, ndetse uko kuba itagaragara neza bituma ubuzima bwawe ububamo usa nkaho utabuzi neza.