Hari kenshi uzabona abantu b’igitsina gabo bafite icyo twakwita nk’iminkanyari cyangwa ipfupfu ku mutwe cyangwa inyuma mu nsi gato y’umutwe.
Ibi twafita nk’izindi ndwara z’uruhu zishobora kwibasira umuntu, ibi rero biterwa n’ibintu byinshi bitandukanye harimo n’ibi bikurikira.
1.Imirasire y’izuba: akenshi hari ubwo ibi biterwa n’imirasire myinshi y’izuba bitewe n’ubwirinzi budahagije umubiri ufite. Buriya no kwiyogoshesha ukamaraho sibyiza kuko umusatsi wagufasha kukurinda izuba ryinshi.
2. Siteresi :siteresi ishobora gutuma umubiri wawe uhagarika gukora Umusemburo utuma uruhu ruhorana umwimerere nti rwikunje, ibyo bigatuma ibice bimwe na bimwe by’umubiri wawe bikanyarara.
3. Imyaka : bitewe n’imvune nyinshi abagabo bakunze guhura nazo mu buto bwabo usanga bibagiraho ingaruka niyo bakuze ku buryo agera mu myaka 60 nt’akabaga akigira ndetse n’uruhu rwe rugatakaza umwimerere rukikunja.
4. Kunywa itabi: abagabo banywa itabi akenshi bakunze kuba bafite iyi minkanyari kandi akenshi biterwa nuko baba baratangiye kurinywa kera bakiri bato, ugasanga umuntu afite Imyaka 28 ariko wagirango afite 55.