in

Ashobora kurekurwa vuba: Menya impamvu nyamukuru ihora ituma urubanza rwa Titi Brown rusubikwa ndetse n’ikibyihishe inyuma

Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye ku izina rya Titi Brown amaze igihe kigera ku mwaka umwe n’amezi atandatu afunzwe azira gusambanya umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Titi Brown urubanza rwe rumaza gusubikwa inshuro zigera kuri eshanu zose gusa impamvu nyamukuru ibitera ntayindi n’uko hategerejwe ibisubizo by’ibizamini byafashwe muri ‘Rwanda Forensic Laboratory’ ngo barebe niba koko DNA ze zihuye neza n’ibyakuwe mu nda y’umukobwa bivugwa ko yateye inda nyuma ikaza gukurwamo.

Hari amakuru ari kuvugwa kandi meza cyane ku bakunzi b’uyu musore avuga ko ibizamini byafashwe byasanze Ishimwe Thierry ari we Titi Brown byagaragaje ko utunyangingo twe ari two DNA ntaho duhuriye n’ibyakuwe mu nda yuyu mukobwa bivugwa ko yatewe inda na Titi Brown.

Ibi bizamini bishobora gufasha ku buryo bukomeye uyu musore kuba yakurwa mu buroko amazemo igihe cy’umwaka urengaho amezi atandatu yose akurikiranyweho icyaha cyo gutera inda umwana utaruzuza imyaka y’ubukure.

Uyu musore biteganyijwe ko azasubira imbere y’ubutabera tariki 20 Nyakanga 2023 ndetse hari amakuru avuga ko bishobora kugenda neza uyu musore akarekurwa mbese akaba yataha.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore biki gihe ni ntakigenda! Umukobwa yakubiswe arinda apfa umukunzi we yirukanse yamusize(RIP)

Kuki abantu batakigira ubumuntu kugeza kuri uru rwego?: Hagaragaye amashusho y’umugabo uri gukubita umugore bivugwa ko bakorana ibyateye benshi agahinda (umva ibyo yamubwiraga igihe yamukubitaga)