in

Menya impamvu kunywa amazi kenshi ari ingenzi ku buzima bwacu.

Kunywa amazi igihe ufite inyota ntabwo bihagije. Amazi ni ingenzi cyane ku mikorere myiza y’umubiri w’umuntu. Ntabwo rero umuntu ayanywa gusa ari uko agize inyota, ahubwo wakagombye kugira umuco wo kunywa amazi buri munsi.

Amazi ni ingenzi cyane ku buzima ndetse abaganga bahora batugira inama kuyanywa iminsi yose. Umubiri ubwawo ugizwe na 60% by’amazi. Ibyo 60 % bifasha gusohora imyanda, gutuma ubushyuhe bw’umubiri budahindagurika ndetse no mu gufasha mu igogora (faciliter la digestion).

Uyu munsi icyo kinyobwa cy’umwimerere twagisimbuje ibindi bikorerwa mu nganda na ‘Soda’,inzoga, n’ibindi. Ariko se wari uzi icyo byatanga igihe umubiri wacu tuwuhata amazi gusa aho kuwuha ibindi binyobwa byakorewe mu nganda ?

1.Gutuma ubwonko bukora neza

Ubwonko ni kimwe mu bice by’umubiri by’ingirakamaro cyane. Ubwonko ntibujya buhagarara gukora kandi bugizwe na 85% by’amazi. Iyo niyo mpamvu nyamukuru dukwiriye guha ubwonko bwacu amazi menshi ashoboka buri munsi kugira ngo twirinde kurwara umutwe, kwibagirwa bya hato na hato ndetse n’umunaniro w’ubwonko.
Abahanga mu by’imikorere y’ubuzima bw’umuntu bakugira inama yo kunywa amazi nibura buri minota 45 kugira ngo umubiri urusheho gukomeza gukora neza.

2.Kwihutisha imikorere y’umubiri.

Urubuga Medisite rutangaza ko mu ijoro , umubiri utakaza amazi menshi ari nayo mpamvu akenshi tubyuka dufite inyota. Kunywa kimwe cya kabiri cya litiro mu gitondo byongera imikorere myiza y’umubiri ho 24% harimo gufasha mu igogora, gusohora ibinure,… Gukora neza k’umubiri binfasha kuwongerera imbaraga kurushaho.

3. Gusohora imyanda

Kunywa amazi ahagije bifasha buri gice cy’umubiri gukora neza. Kimwe mu bikorwa by’ingenzi ni ugusohora imyanda na za bagiteri.

4.Kugabanya ibyago byo kurwara indwara zikomeye

Kunywa amazi ku buryo buhoraho bifasha umubiri kurwanya kurwara indwara zikomeye nk’umuvuduko w’amaraso, ubwandu bw’umuyoboro ndetse na kanseri z’amara.
Abashakashatsi bo mu ishuri ry’ubuvuzi rya Miami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bagaragaje ko abagore banywa nibura ibirahuri 6 by’amazi ku munsi byiyogera ku bindi binyobwa baba banyweye , bibagabanyiriza ku buryo bugaragara kurwara ubwandu bw’umuyoboro w’inkari (infections urinaires) bukunda kwibasira abagore cyane.

Ibiranga ubwandu bw’umuyoboro w’inkari bukunda kwibasira abagore:

  • Kubabara no kokera uri kunyara
  • Gushaka kujya kunyara cyane kandi wanajyayo ukanyara duke
  • Kuribwa mu kiziba cy’inda no mu gice cy’umugongo cyo hasi
  • Kumva unaniwe cyane ukanahondobera
  • Inkari zinuka, zijimye, rimwe na rimwe hakazamo n’amaraso
  • Iyo mikorobe zigeze mu mpyiko uratengurwa ukagira n’umuriro

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Patriots BBC yatsinze REG yegukana shampiyona, Perezida Kagame yawurebye

Amafoto: Kiyovu yakoze imyitozo ya mbere, niyo kipe yaguze abakinnyi bayihenze cyane