in

Menya impamvu avoka udakwiye kuyibura ku ifunguro ryawe rya buri munsi.

Avoka (avocado) burya ni ikiribwa cy’ingenzi cyane mu buzima nk’uko inzobere mu bijyanye n’imirire zibyemeza, n’ubwo hari abajya bacyibuza ku bw’ubusirimu no kwibwira ko kuzirya byabatera umubyibuho.

Nyamara ariko siko biri, kuko izi ni impamvu z’ibanze eshanu zituma avoka ikwiye kuribwa hirengagijwe ibyo bayisebya byose:

1. Avoka yifitemo vitamine nyinshi zigera kuri 20, hamwe n’icyitwa carotenoid lutein gisangwa mu biribwa nka karoti, imboga, n’imbuto zindi zitandukanye. Ibyo bikaba bifasha mu bijyanye no kurinda indwara z’ubuhumyi.

2. Avoka kandi uwayifunguye ntasonzagurika cyangwa ngo yumve abuze imbaraga mu mubiri; ku muntu udafite ibifungurwa byinshi, kwifashisha avoka ni ingenzi cyane nka hano mu Rwanda zikibasha kuboneka henshi ku giciro kigereranije, kuko igogorwa (digestion) rikorwa gahoro gahoro kandi neza kubera icyitwa Oleic acid yifitemo.

3. Avoka ishobora gufasha kurinda umwana ukiri mu nda iyo nyina agiye ayifata ku buryo buboneye mu gihe atwite. Ku babyeyi baba bavuka mu miryango ikunda kugira indwara zikomoka ku kugira ibiro byinshi, kunywa itabi, gufata ibyo kurya birimo avoka ni ingenzi kuko avoka yigiramo vitamine yitwa folate ifasha mu kurinda umwana kuvukana inenge.

4. Avoka ishobora kugabanya bifatika amavuta mabi yitwa cholesterol atera kwirundanya kw’ibinure mu mitsi no ku mutima, bimwe mu bintu by’ibanze bishobora gutera indwara y’umutima.

5. Avoka kandi uretse gufasha mu kurinda indwara n’izindi nyungu zitandukanye, iri no mu biribwa bigira uburyohe bunogera benshi iyo iherekeje amafunguro mu buryo butandukanye ishobora gutegurwamo, cyangwa ikarishwa umugati.

Gusa avoka si byiza kuyigaburira abana bari munsi y’imyaka umunani kuko umubiri wabo ntabwo uba uragira ubushobozi bwo kugogora amavuta karemano aba muri yo.

Abandi batagubwa neza no gufungura ikiribwa cya avoka ni abantu bafite uburwayi bw’inyama y’umwijima kuko umwijima ariwo ufasha cyane mu igogorwa ry’ibinyamavuta; iyo urwaye si byiza na gato gufungura avoka kuko biwunaniza cyane.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyiza ushobora kuba utazi byo gukorana sport n’umukunzi wawe

Amakosa nyamukuru abakobwa bakora mu gihe cyo kurambagizwa akabaviramo kubengwa.