Menya ibyihishe inyuma y’urusengero rwaciye agahigo ku isi mu gukoma amashyi amasaha arenze atatu badahagarara.
Urusengero rwo muri Uganda rwashyizeho umuhigo w’isi wa Guinness World Record mu gukoma amashyi igihe kirekire, nyuma yuko abayoboke barwo bakomye amashyi ubudahagarara mu gihe cy’amasaha arenga atatu.
Mu itangazo, Guinness World Records yagize iti: “Ikoraniro ryakomye amashyi mu gihe cy’amasaha atatu n’iminota 16, rikomeza kugira igihe rusange cy’urusaku kiri ku gipimo cya dB (decibel) 88.5.
“Kugira ngo iryo gerageza ryemerwe, byasabye ko muri icyo gihe cyose bakomeza kugira igipimo cy’urusaku kiri hejuru ya dB 80”.
Icyo gikorwa, cyiswe “Gukomera amashyi Yesu”, cyabereye mu cyumba cy’amasengesho cyo mu murwa mukuru Kampala, ku itariki ya 30 Nyakanga (7) uyu mwaka, gitegurwa n’itorero Phaneroo Ministries, mu kwizihiza isabukuru y’imyaka icyenda iryo torero rimaze ribayeho.
Grace Lubega, umukuru w’iryo torero, yabwiye Guinness World Records ko icyo gikorwa cyari kigamije ko abantu bashyira hamwe mu gushima Imana no kwizihiza iyo sabukuru.Abantu 926 bari bari muri iryo koraniro basabwe gukomeza gukoma amashyi ubudahagarara, ndetse abashinzwe ubugenzuzi mu itorero basohoraga mu rusengero abagaragaye baretse gukoma amashyi.
Icyo gikorwa cyatangajwe ubwo cyari kirimo kuba (ibizwi nka ‘live’) ndetse kigenzurwa n’abakozi bo mu kigo cya Uganda cy’ubuziranenge hamwe n’ishyirahamwe ry’igihugu ry’umukino w’intoki wa basketball.
Iryo tsinda ryahigitse umuhigo wari usanzweho wo gukoma amashyi amasaha abiri n’iminota itanu, wari warashyizweho na Clark Stevens hamwe n’iserukiramuco The Festival of Awesomeness, mu Bwongereza mu mwaka wa 2019.