Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ishobora kwisanga mu bibazo bikomeye cyane mu gihe CAF ikomeje gutinda gusubiza ubujurire bwa FERWAFA.
Umukino u Rwanda rufitanye n’igihugu cya Benin biragaragara neza ko ushobora kuzabonekamo ikipe yazaterwa mpaga igihe CAF ikomeje gutinda gusubiza igihugu cy’u Rwanda.
Birashoboka ko CAF ishobora gutanga igisubizo itinze bikaba ngombwa ko amakipe yombi atanyurwa n’icyemezo cya CAF maze bikaba byateza impaka.
CAF ishobora gusubiza u Rwanda irubwirako rugomba gusubira muri Benin maze u Rwanda rukabyanga bitewe n’ impamvu nyinshi zitandukanye cyangwa se CAF ikanzura ko Benin igomba kuza mu Rwanda nayo ikaba yabyanga.
Ibi biramutse bibabaye ku mpande zombi hashobora kuboneka ikipe iterwa mpaga.
Gusa mukanya gato gashize umunyabanga wa FERWAF Muhire Henry amaze impungenge abanyarwanda avuga ko u Rwanda rutaterwa mpaga kuko abasifuzi bazasifura uyu mukino bavugana umunsi ku munsi.