Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ifite amahirwe yo gutsinda iguhugu cya Benin ibitego 3-0 mu mukino urabahuza saa cyenda kuri Kigali Pelé stadium mu mujyi wa Kigali.
Amavubi umukino ubanza wabereye mu gihugu cya Benin warangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi inganyije n’igihugu cya Benin igitego 1-1.
Uyu mukino wateje impaka hagati y’amakipe yombi dore ko havuzwe byinshi kubera ibintu byabaye muri uyu mukino, ikipe y’igihugu Amavubi yabanje igitego mu gice cya mbere cy’umukino cyatsinzwe na Mugisha Gilbert ku mupira yahawe na Hakhim Sahabo gusa cyaje kwishyurwa mu gice kabiri nyuma yuko u Rwanda ruhawe ikarita y’umutuku kuri Sahabo.
Amavubi ashobora gutsinda ibitego bitatu ikipe y’igihugu ya Benin kubera ko umukino ubanza Amavubi yarase ibitego byinshi mu gihugu cya Benin ubu biravugwa ko ashobora gutsinda kubera ko ari mu gihugu kandi afite umurava kubera Senegal yaraye itsinze ikipe ya Mozambique biha amahirwe ikipe y’igihugu Amavubi bisobanuye ko ntakosa Amavubi asabwa gukora ku mukino ifitanye na Benin.