Muri iyi nkuru tugiye kuvuga ibintu by’ingenzi abagore hafi ya bose bakunda, bityo umugabo ukunda umugore we akaba akwiye kubyitaho no kubikora.
1. Kumwitaho
Abagore batandukanye n’abagabo haba ku bibashimisha no ku byo bifuza. Kwita ku mugore wawe ntibisaba ibya mirenge ahubwo birasaba ubwenge. Kumufata akaboko muri gutembera, kumufata ku rutugu muri kuganira, kumusoma ugiye cyangwa uvuye ku kazi, ni bimwe mu bimwereka ko akiri uwa mbere imbere yawe.
Nyamara si ibi gusa wakora. Icya mbere ni ukumwereka ko umwishimira kandi umukunda. Impano umuha, utuntu umugurira, burya byose afite agaciro abiha. Ukazirikana ko no mu buriri usabwa kumushimisha mu gukora imibonano kandi igihe muri kuyikora ntuyikore nk’uri kwiba ahubwo uyikore umwereka ko muri kumwe, wishimye wanamwishimiye unamushimire murangije.
2. Ibiganiro
Rwose abagore bikundira kuvuga. Ni bwo buryo buborohera bwo kwiyerekana, kugaragaza ibyiyumvo. Nyamara abagabo benshi ibyo ntibabiha agaciro ahubwo usanga ibiganiro byarasimbuwe na TV na terefoni. Niba umugore agusabye ko muganira, shyira terefoni ku ruhande, uzimye TV umutege amatwi. Niba ari kuvuga mwereke ko umwitayeho kandi umufashe ikiganiro kigende neza.
3. Ubupfura no kutamuhisha.
Kubaka urugo bisaba kwigengesera no kudahishanya. Niba hari aho ugiye bigutunguye, mubwire cyane cyane iyo uri buhahurire n’undi w’igitsinagore. Muri iyi minsi usanga ibintu hafi ya byose bigira umubare w’ibanga wo kubifunga no kubifungura. Terefoni, imbuga nkoranyambaga, na konti za banki. Ibi byose kubigira ubwiru ku mugore wawe bimutera kwibaza impamvu umuhisha akaba yanagucyekera ibibi udakora.
Gusa nanone ntitwirengagije ko hari abakora akazi gasaba kugira ibanga (maneko, abagenzacyaha n’abashinjacyaha, …) gusa bisaba ko usobanurira umugore wawe ko hari amabanga atagomba kumenya. Ariko se niba ako kazi kadahari, urahisha iki niba ntacyo wicyeka?
4. Ikoreshwa ry’amafaranga
Ushobora kuba ukorera umushahara, umugore nawe akora cyangwa mufite ikindi cyinjiza amafaranga mu rugo. Ni byiza ko ikoreshwa ry’amafaranga riganirwaho kandi umugore nawe akagira ijambo. None se niba aheruka ujya mu kazi agategereza icyinjira mu rugo agaheba, urumva koko wa mugabo we utari kwangiza umubano?
5. Gukunda umuryango
Nta kintu gishimisha abagore nko kugira umugabo ukunda abana. Umugabo utari gica winjira bagakangarana. Wa mugabo utaha abana bose bakamwuzuraho, uwo mugabo umugore we aramwishimira. Niba uvuye ku mirimo ugeze mu rugo, abana nabo bakeneye ko ubitaho kandi bizashimisha nyina cyane. Mu kazi ukora gerageza ubonere umuryango umwanya uhagije wo kuwuba hafi no kuwitaho, kuko ntakizakurutira umuryango.
Umugore ashaka igihe kimwe musohokane mutemberane erega na we ka burosheti n’ifi akamanuza ka divayi cyangwa soda ntabwo byamugwa nabi.
Mugabo, si ibi gusa wakorera umugore wawe, gusa ni byo by’ingenzi agushakaho. Icy’ingenzi gerageza guha umugore wawe ibyiza byose bishoboka wabona