in

Menya ibintu bitangaje ushobora kuba utari uzi ku nyoni idasanzwe bita 《Yesu》.

Iyo nyoni idasanzwe bita “Yesu” ubusanzwe  yirwa African Jacana. Iyi nyoni yitiriwe Yesu kubera uburyo ibasha kugenda hejuru y’amazi kandi ntirigite nk’uko Yesu yabigenje. Ni imwe mu nyoni ziboneka ahantu henshi mu Rwanda ahari amazi gusa nko mu bishanga, mu bizenga, ku biyaga n’ahandi.

Ibiranga African Jacana

African Jacana ni inyoni iba mu mazi ikaba ifite ijosi ryereruka, umunwa wayo ujya gusa n’ubururu, inyuma ku ijosi harirabura. Amababa yayo ajya gusa n’ikigina naho ku nda hajya gusa n’umukara.

Iyi nyoni igira amaguru maremare kandi ikagira n’amajanja maremare cyane ayifasha kugenda hejuru y’amazi. Ingabo n’ingore zose zirasa uretse ko ingore ikunda kuba nini kuruta ingabo.

Muri rusange ingabo ishobora gupima garama 137 naho ingore igapima garama 260. Uburebure bw’iyi nyoni buri hagati ya santimetero 23 na 31.

Inyoni ya African Jacana izwi nka “Jesus Bird”, itungwa no kurya udusimba duto, iminyorogoto, ibinyamunjonjorerwa, ibitagangurirwa kandi rimwe na rimwe ibasha kurya imbuto.

African Jacana, inyoni zororoka bidasanzwe

Uburyo bwo kororoka bw’iyi nyoni butandukanye n’ubw’izindi kuko ubusanzwe tuzi ko haba ku bantu no ku bindi biremwa igitsina-gore ni cyo gifata iya mbere mu kwita ku bana cyangwa ku mishwi ariko kuri yo ho biratandukanye cyane kuko usanga akazi kenshi gakorwa n’ingabo.

Ingabo yarika icyari kuri mabunga (igice cy’urufunzo kiba cyaracitse ku bindi kikajya kirirwa gitembera mu mazi bitewe n’aho umuyaga ucyerekeje), gusa ariko ntabwo buri gihe ingore itera mu cyari. Iyo kubaka icyari birangiye ingore itangira gutera amagi.

Aho gutera amagi iyo hamaze kuboneka ingore itera amagi ane ariko iyo bigeze ku rya gatatu ingabo itangira kurarira. Amagi ararirwa hagati y’iminsi 20-26 akabona guturagwa.

Iyo mu kirere hari ubushyuhe usanga ingabo itwikira amagi aho kuyararira. Icyo gihe kandi iba ishobora kwimura amagi ikayajyana mu kindi cyari binyuze mu kuyatwara mu mababa.

Africana Jacana iyo ingore imaze gutera amagi irigendera kandi ibikurikiraho ntibiyireba; ahubwo iragenda igasanga indi ngabo nayo ikayiterera amagi yarangiza ikongera ikagenda gutyo gutyo.

Iyi nyoni y’ingabo yo iyo imaze guturaga imishwi ikomeza kubana na se hagati y’iminsi 40- 70. Muri icyo gihe ntabwo ingabo iba igaburira iyo mishwi ahubwo irayiherekeza yo ubwayo ikishakira ibiyitunga.

Muri iki gihe kandi iyo ingabo igize icyo ibona, yumva cyangwa yikanga iburira iyo mishwi bityo ikabasha kwihisha niba bishoboka kandi byaba bidashoboka igacubira mu mazi kugeza ubwo ibintu byongera kugenda neza.

Muri iki gihe nabwo kandi ingabo ishobora gutwara udushwi mu mababa yayo nk’uko itwara amagi iyo bibaye ngombwa.

Ibibangamira African Jacana

Ingabo ya African Jacana nubwo ikora uko ishoboye kose kugira ngo ahantu hari amagi yayo cyangwa imishwi habe harinzwe bikomeye ariko inzoka ziba mu mazi, ibisiga n’izindi nyoni bizobereye mu guhiga bibasha kurya amagi yayo.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Byari amarira gusa ubwo Samantha yashyinguraga umwana we(AMAFOTO)

Umukobwa ufite ubumuga bw’uruhu yatunguye benshi ubwo yihinduraga nk’umuzungu ku munsi wo kwambikwa impeta