Amagi ni ikiribwa kiza kandi giciriritse n’ubwo abantu bibwira ko gihenze kandi kigoye kukibona, Nyamara biroroshye kandi byaba byiza buri muntu agiye arya igi rimwe ku munsi byibura.
Amagi rero agira akamaro gakomeye cyane ku muntu.
1.Amagi afasha mu gukomeza amagufwa y’umuntu ndetse akanongera imisokoro mu amagufwa.
2.Amagi yagura ubwenge bw’umuntu bigatuma atekereza vuba kandi neza cyane cyane ku mwana.
3.Amagi afasha umusatsi wawe gukura neza.
4.Amagi afasha umubiri wawe guhangana n’indwara z’amaso.
5.Amagi atuma umubiri wawe ukora amavuta ahagije bigatuma uhorana uruhu rutemba itoto.