Menya ibi: zimwe mu mpamvu zituma umuntu abeshya uwo bari gukorana imibonano mpuzabitsina ko yarangije nyamara atariko bimeze.
Ikigo gikora ubushakashatsi ‘Innerbody research’ cyagaragaje ko abagore babeshya ko barangije ari 45.7%, abagabo akaba ari 38.2%.
Zimwe mu mpamvu zituma abantu babeshya ko barangije zirimo impumuro y’uwo bari kumwe ibigiramo uruhare rwa 40%, uburyo bari gukoramo imibonano bugira 32.3%, ubushyuhe buri mu cyumba bugira 31.5%, urumuri ni 31.1% n’ibitekerezo bafite biba biri 30%.
Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko izi ari zo mpamvu zituma abakorana imibonano mpuzabitsina n’abandi batarangiza bagahitamo kubihisha kugira ngo batabababaza.
Ikindi kandi ni ukwirinda kubereka ko batanyuzwe nabo cyangwa kutigaragaza nk’abakunda imibonano mpuzabitsina cyane.