Tupac Amaru Shakur uzwi nka 2Pac afatwa nk’umwe mu baraperi bakomeye kandi batsinze ibihe byose. Yavutse ku itariki ya 16 Kamena 1971 yitaba Imana tariki ya 13 Nzeri 1996 afite imyaka 25.
Shakur yavukiye mu mujyi wa New York ku babyeyi be bombi Billy Garland na Afeni Shakur baharaniraga inyungu za politiki ndetse bakaba n’abayoboke b’ishyaka rya Black Panther. Yarezwe na nyina, Afeni Shakur, yimukira i Baltimore mu 1984 no mu gace ka San Francisco Bay mu 1988 ari naho yapfiriye mu mwaka wa 2016. Gusa amateka ya se umubyara ntiyamenyekanye cyane.
Amaze kumurika alubumu ye ya mbere 2Pacalypse mu 1991, yabaye umuntu ukomeye muri Hip Hop ya West Coast kubera rap ye yamenyekanye.
Dore bimwe mu bintu bituma Tupac aba umuraperi udasanzwe ; Tupac yafashe amajwi y’indirimbo zirenga 713 , yakinnye muri filime 7 hagati y’umwaka wa 1991 na 1996, yatwaye ibihembo byinshi bikomeye, yagurishije imizingo y’indirimbo ze asaga miliyoni 75 ibi bikaba bituma 2Pac aza mu bahanzi 100 bakomeye b’ibihe byose.
2Pac yitabye Imana ubwo yarasoje alubumu 7 yiteguraga gushyira hanze mu gihe gito arizo: R U Still Down? (1997), Greatest Hits (1998), Still I Rise (1999), Until the End of Time (2001),Better Dayz (2002), Loyal to the Game (2004), Pac’s Life (2006).