Mu myaka itatu ishize, CS Constantine yahuye n’ibihe by’ingorane n’ubukene byatumaga itabona abakinnyi beza bikaba byarayibujije kugera ku ntsinzi nk’izo yabashaga kugeraho mu bihe byashize. Gusa uko imyaka yagiye ihita, iyi kipe yakomeje guhangana n’ibibazo by’ubukungu no kubura abakinnyi bafite ubushobozi bwo kuyifasha gutwara ibikombe. Gusa, n’ubwo izi mbogamizi zari nyinshi, CS Constantine yakomeje gukora uko ishoboye ngo ikomeze gusigasira izina ryayo mu mupira w’amaguru wa Algeria.
Mu mwaka wa 2020-2021, CS Constantine yasoje shampiyona ya Algerian Ligue 1 ku mwanya wa gatandatu, nyuma yo guhatana bikomeye n’amakipe akomeye yo muri Algeria. Nyamara, mu mwaka wa 2021-2022, iyi kipe yahuye n’imbogamizi z’ubukungu nanone , bituma isoza ku mwanya wa munani, umwanya utarashimishije abafana bayo bamenyereye kubona ikipe yabo iri mu myanya y’imbere.
Mu mwaka wa 2022-2023, CS Constantine yabonye amahirwe yo kongera kwisubiza icyizere, ubwo yitabiraga irushanwa rya CAF Champions League, n’ubwo itabashije kugera kure cyane. Uyu mwaka wagaragayemo impinduka zimwe na zimwe, harimo no kongera imbaraga mu ikipe, aho yasoje shampiyona ku mwanya wa gatanu.
Icyizere cya CS Constantine cyo kwitwara neza muri CAF Confederation cup cyaje kwigaragaza ubwo batsindaga Police FC ibitego 2-0 mu mukino wa mbere wabereye muri Algeria. Iyi ntsinzi yabahaye umwanya mwiza wo gukomeza,
Iyi kipe ya SC Constantine yahagurutse muri Algeria ije I Kigali gukina umukino wo kwishyura uzabera kuri Kigali Pele stadium.