Kuri ubu hari amakuru avuga ko rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Espagne, Jon Bakero Gonzalez yemeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi.
Uyu Rutahizamu, Jon Bakero ufite imyaka 25 akinira ikipe Pontevedra mu cyiciro cya gatatu muri Espagne.
Uyu rutahizamu kandi ni umwana wa José Maria Bakera wakiniye FC Barcelona mu myaka ya 1988-1996 na Real Sociedade mbere yuko ajya muri Barcelona.
Uyu mubyeyi w’uyu mwana ni inshuti ya Nizeyimana Olivier, perezida wa FERWAFA. Amakuru avuga ko Olivier ari we na we wagize uruhare ngo abe yaza gukinira u Rwanda.
Marira Bakero si kuba inshuti ya Nizeyimana Olivier gusa yaje no mu Rwanda, aho bivugwa ko yari aje no kiganiro na FERWAFA ngo umwana we azakinire u Rwanda.
Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azakinira u Rwanda umukino wa mbere muri uku kwezi ubwo u Rwanda ruzaba rukina umukino wa gicuti na Sudani.
Bakero yakiniye amakipe atandukanye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika nka Toronto Fc, Phoenix Rising FC ndetse na Slavia Sofia yo muri Bulgaria ndetse na Pontevedra yo muri Espagne.