Hakim Productions ni izina rizwi cyane mu bakunzi ba filime zisobanuye mu Burundi ndetse no mu bindi bihugu bihana imbibi. Uyu mugabo akaba umusobanuzi, umunyamakuru, ndetse n’umwarimu.
Afasha benshi kubona uburyo bworoshye bwo gukurikirana no kwiga byinshi binyuze mu gusobanura filime.
Mu kiganiro yatanze, yatangaje byinshi ku buzima bwe, ku rugendo rwe mu mwuga akora ndetse n’uruhare rw’agasobanuye mu kubaka sosiyete.
Nubwo benshi batekereza ko Hakim Productions amaze igihe kirekire mu mwuga wo gusobanura filime, we avuga ko yatangiye mu mwaka wa 2021 Nubwo ari igihe gito, yemeza ko bitari kumuhira iyo abona nta nyungu yabikuramo.
Yagize ati: “Iyaba nta mafaranga arimo mba narabivuyemo nkajya mu bindi, ariko iyo ari akazi gakunzwe, urunguka.”
Hakim Productions yemeza ko kugira ngo umuntu agire amahirwe yo gutsinda mu mwuga nkuyu, ari ngombwa kwigira ku bandi bakurusha uburambe ariko ukazana umwihariko wawe.
Yagize ati: “Bisaba gusa kwigira ku bandi, hanyuma ukazana umwihariko wawe. Abakunze ibyo ukora barabigura.”
Uyu mwihariko niwo wagize Hakim Productions izina rikomeye mu bakunzi ba filime zisobanuye.
Hakim Productions avuga ko agasobanuye kagira uruhare rukomeye cyane mu kubaka sosiyete, cyane cyane urubyiruko. Icyo afata nk’ingenzi, ni uko filime zose usanga zifite inyigisho, aho ikibi gihora gitsindwa.
Ati: “Sosiyete iriga biciye mu gusobanura filime, kuko buriya buri filime iba igamije kukwereka ko ikibi birangira gitsinzwe.”
Ikindi yemeza nuko abanyeshuri bamenya byinshi biciye mu gusobanura filime, aho biga indimi, ubumenyi bw’Isi (Géographie), amateka (Histoire), ndetse nandi masomo ya siyansi.
“Ikintu gisobanuwe n’umusobanuzi burya kigira uruhare runini.”
Avuga ko icyaricyo cyose gisobanuwe n’umusobanuzi wa filime, kigira ingaruka nziza cyane ku rubyiruko ndetse no kuri sosiyete muri rusange.
Hakim Productions ntabwo ari umusobanuzi gusa, kuko asanzwe ari n’umunyamakuru ndetse akaba n’umwarimu. Iyo atari mu kazi ko gusobanura filime, aba ahugiye cyane mu bikorwa byo kwandika inkuru, gukora ibyegeranyo ndetse no kwigisha.
Ubu buzima bwose bukoranwe ubushishozi ni ikimenyetso cy’uko yiyemeje kugira uruhare mu burezi no kubaka sosiyete biciye mu bikorwa by’imyidagaduro.
Nubwo benshi bamwibazaho nk’umuntu wihariye, Hakim Productions yemeza ko nta kintu kirenze afite gituma atandukana n’abandi.
“Meze nk’abandi,” yavuze ko ibyo akora n’abandi babikora.
Yongeraho ko akunda abakunzi be cyane, kandi ko we ubwe adakunda ibanga kuko rifatwa nk’ibintu bitari byiza.
Mu ndirimbo zikomeye kuri we, harimo: Sagamba Burundi ya Ngabo Léonce, Superman ya Big Fizzo, Iby’iyi Si ya Kamaliza, Bado ya Bruce Melodie, n’izindi nyinshi z’abahanzi b’ibihangange mu Rwanda no mu Burundi.
Hakim Productions, nk’umuntu ukunda imikino, afana amakipe arimo Intamba mu Rugamba z’u Burundi, Barcelona yo muri Espagne, Brazil, n’ikipe y’igihugu y’u Bwongereza. Ariko avuga ko azifana kubera impamvu ze bwite.
Nk’umuntu wiyubakiye izina, Hakim Productions yemeza ko icyamufashije ari ukumenya kwibeshaho atizeye abandi bantu.
Ati: “Isi yanyigishije kwibeshaho kandi ko ntakwiye gutegera amaboko undi muntu.”
Iyi myumvire niyo yahaye imbaraga uyu mugabo mu rugendo rwe mu mwuga wo gusobanura filime.
Mu by’ukuri, Hakim Productions si umusobanuzi gusa, ahubwo ni umuntu wagize uruhare runini mu kwigisha, gutangaza amakuru ndetse no gutoza urubyiruko kubaka ubumenyi biciye mu gusobanura filime no kwigira ku bintu bitandukanye byubaka Isi.