in

Menya byinshi ku ndwara yibasiye abatari bake ya Migraine, umutwe w’uruhande rumwe

Menya byinshi ku ndwara yibasiye abatari bake ya Migraine, umutwe w’uruhande rumwe.

Migraine cyangwa mu kinyarwanda umutwe w’uruhande rumwe ni indwara yo kubabara umutwe igihande kimwe cyane cyane mu misaya cyangwa mu gahanga rimwe na rimwe, Iyo bikomeje bishobora no gufata mu bikanu.

Iyi ndwara iterwa n’iki? 

Kugeza ubu igitera iyi ndwara nyamukuru ntikizwi ariko ubushakashatsi bugenda bwerekana ko ifitanye isano n’urwungano rw’imyakura (nervous system), n’ubwonko biba bitari gukora ku buryo bwiza ndetse imitsi ijyana mo amaraso ikarega.

Gusa hari ibyagaragajwe ko byongera ibyago byo kurwara iyi ndwara.

Muri byo twavuga

  • Impinduka mu misemburo iyo umugore ari mu kwezi kwe cyangwa akoresha uburyo bw’ibinini mu kuboneza urubyaro
  • Kudasinzira bihagije
  • Urusaku rwinshi igihe kinini
  • Urumuri rwinshi cyane cyane iyo ari amatara y’amabara anyuranye cyangwa yaka yongera azima nk’ibinyoteri, urugero ni amatara yo mu tubyiniro
  • Kunywa inzoga ukarenza ukagira (hangover)
  • Kutarya ugasonza cyane
  • Guhangayika no kudatuza.

Hari kandi n’ibyo kurya byongera ibyago.

Muri byo harimo:

  • Shokola
  • Ibikomoka ku mata nka fromage
  • Ibiryo birimo tyramine nka vin rouge (Red wine) ifi zibabuye, umwijima w’inkoko, inyama cyane cyane izibikwa zumukijwe (umuranzi) n’ubwoko bumwe na bumwe bw’ibishyimbo.
  • Imbuto nka avoka, imineke, amacunga n’indimu
  • Ibitunguru
  • Ubunyobwa
  • Ibyo kurya byo mu makopo

Migraine irangwa n’iki ? 

Kuribwa mu misaya cyane biranga migraine

Uretse uko kumva uribwa uruhande rumwe, ubundi bitangira ugira ikibazo mu kureba, aho uba ubona ibyo twakita nk’utunyenyeri imbere yawe, ibiri kure ukabona bitagaragara neza.

Iyo ibyo bivuyeho hakurikiraho ibimenyetso bikurikira

Kumva mu mutwe hameze nkaho bari guhondaguramo n’inyundo, ukaribwa cyane birenze urugero nyuma ukumva biratuje

Isesemi ishobora kujyana no kuruka

Kutihanganira urumuri, ukumva rugutera isereri

Kuribwa amaso ukumva yabyimbye

Kutihanganira urusaku

Iyi ndwara ivurwa ite?

Mu gihe itaragera ku rwego rukaze umurwayi akoresha ibinini bivura uburibwe birimo paracetamol cyangwa ibuprofen. Gukoresha aspirin cyangwa imiti ivanzemo aspirin kenshi si byiza kuko bigira ingaruka ku kuvura kw’amaraso (blood clotting). Iyo miti twavuga nka hedex, action, hedrest, hedon n’indi miti y’uruvange irimo aspirin.

Written by Moïse Habanabashaka

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250734523889 or +250789079952

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Karongi habereye impanuka iteye ubwoba y’imodoka yagonze moto iriho umugenzi (Amafoto)

Abatwanga tubamwaze: Ifoto ya Miss Iradukunda Elisa n’umukunzi we bari guseka hafi gukozanyaho amenyo yabaye iya mbere