in

NDASETSENDASETSE NdababayeNdababaye YEGOKOYEGOKO NdabikunzeNdabikunze

Menya byinshi ku baturage bo muri Indoneziya bataburura abantu babo bapfuye buri myaka 3 maze bagakora ibirori

Mu mugenzo abantu benshi bafata nkutangaje, abaturage batuye ahitwa Toraja ntibajya bashyingura abantu babo bapfuye, barabagumana bakabagaburira ndetse bagahobera imibiri yabo. Iyo igihe kigeze bikaba ngombwa ko bashyingurwa, babataburura rimwe mu myaka itatu kugirango bakore ibirori.

Mu misozi ya Indoneziya, abaturage batuye mu gace kitwa Toraja bagumya guha agaciro abantu babo bapfuye, bakagumya kubitaho nkaho bakiri bazima. Aba baturage bizera ko roho zaba bantu bapfuye ziguma mu mazu yabo bityo uwapfuye aragumya akagaburirwa, akambikwa, akozwa ndetse agahabwa n’itabi.

Imibiri yabo iragumya ikitabwaho ikarindwa kwangirika no kubora—bigatangira iminsi mike nyuma y’urupfu—aho bakoresha amazi ndetse n’indi miti. Umunuko ubari wose gusa umuryango w’umuntu wapfuye ushyira ibyatsi hafi ye kugirango bagabanye umunuko.

Abagize umuryango wa Toraja biga kwita ku mirambo bakiri bato kandi bakabyakira nk’ibintu bazakora igihe kirekire. Bamwe mubaturage bavuga ko gutinda gushyingura abantu babo bituma bibafasha mu kiriyo.

“Mama yapfuye bitunguranye bityo ntago twari guhita tumureka ngo agende” umwe mu baturage batuye muri Toraja, Yohanna Palangda.

Na nyuma yo gushyingurwa ariko ntibiba aribwo bwa nyuma babonye umuntu wabo nkuko bigenda henshi ku isi, hano ho abagize umuryango barongera bakabona umuntu wabo wapfuye.

Mu muhango witwa ‘Ma’nene’—bisobanuye ngo “Kwita ku bakurambere” uba mukwa munani—abapfuye baratabururwa bagakurwa mumva zabo maze bakozwa, bakambikwa imyenda mishya hanyuma bakajyanwa mu giturage gukorerwa ibirori.

“Igihe umurambo ukuwe mu mva, abagize umuryango we bambara udupfukamunwa, nyuma yo kozwa no guhanagurwa, Kiba ari igihe k’uwapfuye cyo gufata akaruhuko maze akota akazuba akanya gato” umunyamakuru wa National Geography

Muri Toraja, abaturage n’inshuti zabo bagenda ibilometero utabara bagiye guhura n’ababo bapfuye maze bakishimira ibyo bihe. Ni n’igihe kiza ku bana bakiri bato, aho babona umwanya wo guhura n’abakurambere bo mu muryango wabo. Bagira igihe cyo gufata amafoto y’urwibutso, bagafata naza ‘selfie’. Nyuma yuwo muhango, abapfuye basubizwa mu mva zabo maze abo mu miryango yabo bakahasiga impano zitandukanye harimo nk’amasaha, imitako n’ibindi.

Kuri iyi foto tubona Clara afashe mushiki we wapfuye, atigeze abona ari muzima
Ni ubwa mbere bahuye na mwene wabo wapfuye azize uburwayi imyaka 10 ishize
Iyi foto yerekana Todeng, wapfuye mu 2009. Murumuna we muto Sam amuha itabi ndetse anamwambika ama ‘lunettes’ mu gihe uwapfuye ari kota izuba

 

 

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Nzambimana jeremie
Nzambimana jeremie
2 years ago

Biteye agahinda numubabaro mwishi caaane. Yamara kandi ntinatangaje kuko nkabantu bake batahura amajambo aboneneka mwijambo ry’Imana muriUmusiguzi cangwa Ecclesiastes 9:5,6-10 hatomora ko uwapfuye ata rwanko, urukundo, ubwenge canke ikindi kintu na kimwe yamarira uwukiriho. Umumaro wawe nigihe conyene ugihumeka.

Amafoto y’umukobwa mwiza wahize abandi muri Miss Rwanda yavugishije abakoresha instagram

Abasore babiri bagaragaye bakorakora amabere y’umukobwa ku muhanda izuba riva(Video)