Reba ibyamamare 10 biyobowe na Cristiano Ronaldo hamwe na Kim Kardashian, bitigeze byanduza imibiri yabyo ngo biyandikeho cyangwa biyishushanyeho ‘tattoo’ nk’uko benshi babigenza.
Ubusanzwe ibyamamare bikunze kwiyandikaho (Tattoo) ku mibiri yabyo nk’inzibutso z’ibyo bikunda, yaba igishushanyo runaka gifite icyo gisobanuye kuri bo, cyangwa se amagambo runaka ariko afite icyo asobanuye cyangwa abibutsa.
N’ubwo bimeze gutyo ariko hari ibyamamare bikomeye, bitigeze byiyandikaho cyangwa ngo byishushanyeho. Hari ibyamamare 10 bizwi cyane biyobowe na Cristiano hamwe na Kim Kardashian, bitigeze na rimwe byishyiraho ‘tattoo’:
Cristiano Ronaldo ni umunya-Portugal ukinira ikipe ya Al Nassr yo muri Saudi Arabia, yagiyemo nyuma yo gutandukana na Manchester United FC. Uyu mukinnyi kabuhariwe ntabwo yigeze yishyiraho ‘tattoo’ kubera ko akunze gutanga amaraso afasha indembe, bikaba bitagendana no kwiyandika ku mubiri kuko uwabikoze ntabwo atanga amaraso.
Umunyamideli kabuhariwe Kim Kardashian wahoze ari umugore wa Kanye West, nawe ntabwo yigeze yiyandikaho ku mubiri. Uyu mugore wamamaye cyane kubera gukora ibintu bidasanzwe birimo no gukina filime y’urukozasoni, yirinze kwishyiraho ‘tattoo’ kugeza aho ageze ubu.