Kuva na kera kugeza n’ubu abasore bazwiho kuvuga amagambo aryohereye nk’ubuki cyane cyane iyo babonye umukobwa bishimiye bagashaka ko bagirana imibonano mpuzabitsina, ni bwo uzasanga bavuga amagambo atarabaho bagamije kwerekana ko batagenzwa n’irari ahubwo ari urukundo.
Akenshi rero bikarangirira mu marira kuko iyo umusore nk’uwo ageze ku cyo yashakaga ahita abivamo. Abakobwa benshi ntabwo bazi ko umusore ushaka ko muryamana ashobora kwinginga, akagera n’aho apfukama nyamara ntibikureho ko avuga ibinyoma.
Mukobwa, igihe uzumva umusore avuga aya magambo uzashishoze kuko ashobora kuba atayavugishwa n’urukundo ahubwo ari ugushaka kuryamana nawe.
1. Namaze guhitamo, ni wowe tuzabana.
Umubare munini w’abakobwa ntabwo bazi iki kintu, ariko ni ko kuri. Umugabo ufite gahunda yo kubana nawe ntabwo ashobora kubikubwira igihe cyo kubana kitaragera, arakwihorera kugeza igihe yumva yamaze kwizera ijana kw’ijana ko ari wowe koko, icyo gihe ni bwo afata umwanya akagusaba ko wamubera umugore.
Abakobwa benshi ntabwo baba biyumvisha uburyo umusore bamaranye imyaka kandi baziranye no kuri byinshi bashobora kubata (kubasiga) bakishakira abandi, nyamara birangira igisobanuro cy’ibyo mwanyuranyemo byose byari bigamije kwishimisha. Niyo mpamvu tukugira inama yo gutekereza kabiri igihe uhuye n’umusore uhora aririmba ko yamaze guhitamo wowe.
2. Namaze kubibwira mama ko ari wowe tuzabana.
Nibura 98%, abakobwa babeshywa iki kinyoma kubera ko bahita batangira kwibona bambaye agatimba kuko baba bumva ko igihe umuhungu yabibwiye umubyeyi we ntacyabisubiza inyuma.
3. Ndateganya kuza guhura n’abantu b’iwanyu.
Iki kinyoma gikunda kuza iyo umukobwa ari umufungamutwe ku buryo n’iyo yaba akunda umusore, aba yumva adashobora kumwiyegurira kugeza no kuryama nawe, ni bwo umuhungu ahita atangira guhimba iki kinyoma ashaka kumvikanisha ko ashaka kujya iwabo w’umukobwa mbese bisa no kwiyerekana.
Hari n’igihe agera kure agatangira kubaza umukobwa igiciro cy’inkwano atekereza ko iwabo bazamwaka.
Iki kinyoma gishobora kugusha abakobwa benshi, niyo mpamvu ari ngombwa kwitondera umusore uvuga aya magabo.
4. Uzaze kureba ahantu mba
Abasore barwaye indwara yo gusaba abakobwa kuzaza kubasura ahantu baba, ukagira ngo bari nko mu bitaro. Ibi bikunze kubaho by’umwihariko iyo umusore yibana (ghetto).
5. Namaze kubwira inshuti zanjye ko ari wowe.
Mushiki wanjye, iki ni ikinyoma cyambaye ubusa. Birashoboka ko n’inshuti ze zajya zikwita umugore we, nyamara zibizi neza ko utari no mu icumi ba mbere akunda ahubwo ari uburyo bwo kumufasha ngo ubone ko n’inshuti ze zikuzi.
6. Nshaka kukujyana kukwereka ababyeyi banjye.
Nshuti yanjye, abasore bakunda gukoresha aya mayeri igihe bashaka ko muryamana, nyamara si umwe, si babiri bajyana abakobwa iwabo, umukobwa yamara gutsimbura ikirenge mu rugo, umusore agatangira gusobanurira ababyeyi uburyo uri inshuti ye isanzwe cyangwe se ko mwigana mu ishuri rimwe gusa nta kindi.
Ibi byose tuvuze haruguru ntibizigere bigukanga ko utangire kumwamamaza ahantu hose kandi yarabikoreshwaga n’irari, tegereza kugeza wumva umutima wawe utagucira urubanza, bitabaye ibyo ushobora kuzasigara mu kwicuza.