in

NdababayeNdababaye

Menya amagambo mabi udakwiye kubwira umubyeyi wawe nubwo yaba yaguhemukiye bikomeye.

Father and Son Shouting at Each Other

Hari igihe usanga umubyeyi n’umwana bahangana bagatongana ndetse hakaba hazamo no kubwirana amagambo atari meza. Gusa uko waba warakaye kose uzirinde kuba wabwira umubyeyi wawe ibi aya magambo akurikira:

1.Abana banjye sinzabarera nk’uko wandeze

Yego wabyumvise neza. Hari abageza igihe nabo cyo kubyara ariko ukaba wakibaza ko batari bamenya agaciro ko kubyarwa. Kuba umuntu wabyaye cyangwa se witegura kubyara ashobora kuba yabwira umubyeyi we aya magambo biteye agahinda gusa ntakindi gisobanuro umuntu yabasha kubibonera. Birenze imyumvire ya muntu.

Burya niba utari unabizi, Umubyeyi w’umuntu ni umuntu ukomeye cyane ndetse by’umwihariko mu maso y’Imana. Imana yamuhisemo, iramwifashisha kugira ngo ikureme. Muhe ako gaciro kandi ubimwubahire.

2.Ntunkunda

Burya ibizakubaho byose, ubuzima uzanyuramo bwose bwaba busharira cyangwa se buryoshye, ntuzigere na rimwe ubwira umubyeyi wawe iri jambo. Waba warakaye kubera impamvu runaka, ntugomba na rimwe kuvuga iri jambo ubwira umubyeyi wawe.

Hariho ibyo umuntu ahura nabyo mu buzima wenda akaba yahohoterwa agafatwa ku ngufu akaba yabyara umwana atabiteganyije. Abo babyeyi sinabasha kwiyumvisha ububabare bagize, sinabasha kwiyumvisha uko baba bamerewe.

Ariko niba warabashije kumenya ko umubyeyi wawe byamugendekeye gutyo noneho ukongeraho kumubwira ko atagukunda ugendeye ku kuba yarakubyaye atabiteganyije cyangwa se yarahohotewe, uri kumwongerera agahinda ku ntimba ashobora kuba atazakira bibaho. Kuba yaremeye akakubyara si uko yari akwanze. Ahubwo ni umukoro wawe wo kumukunda ukamwibagiza agahinda yatewe ubwo yahohoterwaga.

3.Kuki wambyaye /Ntuzongere kumbyara

Aya magambo yombi nyashyize hamwe kuko aragendana. Uwubahutse kuvuga rimwe n’irindi yarivuga kuko riba riri hafi aho. Sinabasha kugusobanurira ububabare umubyeyi w’umumama agira abyara.

Yewe n’ububabare bw’umubyeyi w’umu papa agira mu gihe ategereje, nta kintu ari bubikoreho, agomba gusa gutegereza ko bamuha inkuru nziza ko “umubyeyi yabyaye neza”, kandi twibuke ko haba hashobora no kuza inkuru itari nziza tutari buvuge kuko tutifuriza umubyeyi n’umwe kwakira iyo nkuru mbi. Tekereza ibyo byose kubirengaho ukamubwira ngo “wambyariye iki?” “Ntuzongere kumbyara”.

4.Ceceka (aha nanze kongeraho rya jambo nyandagazi rikomeye cyane nawe uzi bamwe batajya batinya kuvuga)

Buriya iri jambo na ririya nanze kuvuga, uwo waribwira wese rirababaza cyane. Noneho ibaze kuribwira umubyeyi wakwibarutse.

5.Uri umubyeyi mubi, uri umubyeyi gito, uri urugero rubi.

Hariho ibiba birenze imyumvire ya muntu tutanabasha kubonera ubusobanuro. Gusa bibaho ugasanga abana baratinyuka gukoresha amagambo aremereye gutya babwira ababibarutse.

6.Iyo uba warapfuye.

Ariko koko gutinyuka ukavuga iri jambo bibaho? N’ubwo mbitangariye ndabizi ko bibaho hari ababivuga ariko nizere ko atari wowe. Iri ni ijambo riremereye rirenze urugero rw’imyumvire ya muntu ashobora kuba yabasha kwiyumvisha uburyo umwana yatinyuka kubibwira umubyeyi we. Ariko ujya wibuka ko hariho abana batagize amahirwe nibura yo kubona uko ababyeyi babo basaga?

7.Iyo mba narabonye ibi, iyo mba narahawe ibi nkiri umwana

Burya uziko ibyo ababyeyi bawe bataguhaye ukiri umwana atari uko bari babikwimye? Burya ni uko ntabyo bari bafite. Bariryaga bakimara ngo ubashe kugira ubuzima bwiza. Ibyo bataguhaye ni uko batari babifite, nyamara barabibonaga ko ubikeneye. Kubirengaho rero ukababwira aya magambo, uba ubateye agahinda katabasha kubonerwa igisobanuro.

8.Ndakwanga.

Nyamuneka iri jambo ntirizigere na rimwe risohoka mu kanwa kawe ngo uribwire umubyeyi wawe kabone n’ubwo waba warakaye bingana iki. Ese ujya wibuka ko hari abana badafite ababyeyi, ku buryo bifuza n’ababyeyi bo kubatonganya bakababura? Umuntu wafashije Imana kukurema wamunganya iki? Ko “ntawamusimbura”.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunsi mwiza wahariwe gusomana ku Bakundana| Dore aho wakomotse n’iby’ingenzi byo gukora mu kuwizihiza

Abakobwa 10 ba mbere ku isi bafite uburanga bwa hafi ya ntabwo (Amafoto)