Byari ibihe by’akataraboneka mu mukino wa nyuma wa Paulista A1 ubwo Corinthians yari hafi gutwara igikombe itsinze Palmeiras. Memphis Depay yahagaze ashyize ibirenge byombi ku mupira, ibintu byateje akavuyo gakomeye mu kibuga kugeza ubwo abakinnyi babiri baje kwerekwa amakarita atukura. Ibi byarakaje Ishyirahamwe ry’umupira wa Brezil (CBF) rivuga ko ari “ukubura icyubahiro ku mukino,” ariko Depay arisubiza agira ati: “Naje muri Brezil kugira ngo nishimire jogo bonito.” Neymar nawe yahise amushyigikira ati: “Umupira w’amaguru uragenda uba urambiranye.”
Depay, w’imyaka 31, si umukinnyi gusa kuko uyu mugabo ni umuraperi ukomeye ndetse akaba n’umugirananeza kuri benshi . uyu mukinnyi yanyuze mu makipe arimo PSV Eindhoven, anyura muri Manchester United aho bitamugendekeye neza, aza kwisubiza icyizere muri Lyon aho yigaragaje cyane, mbere yo gukinira Barcelona na Atlético Madrid.
Ubu, ari muri Corinthians, Depay yabaye umwami mushya muri Sao Paulo. Yafashije ikipe kuva ku mwanya wa 18 isoreza ku wa 7, ndetse inegukana igikombe cya Paulista Championship nyuma y’imyaka 6 nta gikombe. Yatsinze ibitego 7 mu mikino 11, ibi biri mubyatumye abafana bamukunda byimazeyo.
Gusa hari nabafana bavuga ko nubwo bamukunda ariko yinjiza amafranga y’umurengera kandi ikipe ye itameze neza nka Bruno Cassucci wo muri Globo yagize ati: “Abafana bamukunda cyane, ariko hari impaka ku mafaranga menshi yinjiza kandi ikipe ifite ibibazo by’ubukungu.”
Uretse ibyo mu kibuga, Depay yigaruriye imitima y’Abanya-Brezil kubera uburyo yinjiye mu muco wabo. Yakoranye indirimbo n’umuhanzi MC Hariel mu mushinga Falando com as Favelas (Kuvugana n’Abaturage bo muri Favelas), ndetse akunze gusura urubyiruko rwo mu turere dukennye aho akenshi akunda gukoresha amagambo agira ati:“Umwanya umwe uvugana n’umuntu ushobora kumuhindurira ubuzima.”
Depay kandi ni we ufite ibitego byinshi mu mateka y’ikipe y’igihugu y’u Buholandi afite 52 mu mikino mpuzamahanga aho arusha Robin van Persie n’abandi bakinnyi b’ibihe byose. ubwo umutoza w’u BUholandi yaganiraga n’itangazamakuru yavuzeko ajya musanga muri Brazil ku mwitaho ariko yemezako atabikorera buri mukinnyi wese ati: “Ibyo ntabwo wabikora ku mukinnyi uwo ari we wese.”