Meddy waje mu Rwanda ku butumire bwa Bralirwa aho azaririmbira abakunzi b’umuziki nyarwanda mu gitaramo Mutzig Beer Fest 2017 kizabera i Nyamata tariki 2 Nzeri 2017, ubwo yaganiraga na Radio Rwanda nyuma y’amasaha macye ageze i Kigali, yabajijwe ibibazo binyuranye birimo n’icy’aho ahagaze mu rukundo na cyane ko akunda kuririmba indirimbo z’urukundo ukongeraho ko ari umwe mu bahanzi nyarwanda bakundwa cyane n’abakobwa.
Meddy yavuze ko hari igihe uba udafite umukunzi ariko uri mu nzira zo kumushaka no kumubona. Nyuma yo gutangaza ko ari mu nzira zo gushaka umukunzi, yabajijwe ibyo umukobwa uzamubera umukunzi agomba kuba yujuje. Meddy yavuze ko akunda umukobwa wiyubaha, udakunda gushyira hanze ubuzima bwe nko ku mbuga nkoranyambaga. Yunzemo ko adashobora gukundana n’umukobwa w’icyamamare yaba umunyamuziki, umunyamakuru n’abandi bazwi cyane. Yagize ati:
“Hari igihe uba udafite umukunzi ariko wenda ushaka kubishyira mu nzira, kuba umuntu yaba Girlfriend wawe, rero iyo uri muri icyo gihe biragoye gusubiza icyo kibazo wambajije, uba uri mu nzira ariko utarabigeraho (ndacyatereta n’ubwo iri jambo risekeje). Umukobwa nkunda ni umukobwa wiyubashye, wiha agaciro, umukobwa udakunda abantu cyane (udakundana kenshi), umukobwa udakunda gushyira ubuzima bwe hanze (ku mbuga nkoranyambaga). Nkunda abakobwa biyubashye kandi babitse ibyabo mo imbere badakunda kumenyekanisha ibyo barimo cyangwa bakora. Nkunda abakobwa bagira ikinyabupfura, ntabwo ntoranya, kuri njyewe nta nzobe, nta gikara. Sinibona nakundanye n’umuririmbyikazi,…. Kuri njye nashimishwa n’umuntu ukora ibitandukanye n’ibyo nkora.
Twabibutsa ko Meddy yageze i Kigali ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kanama 2017 aho yaje mu gitaramo Mutzig Beer Fest 2017 gitegurwa na Bralirwa ibinyujije mu kinyobwa cyayo cya Mützig (Mitsingi). Iki gitaramo giteganyijwe kubera i Nyamata tariki ya 02 Nzeri 2017, kwinjira akaba ari ibihumbi icumi (10,000Frw) ku bantu bazagura amatike mbere y’igitaramo ndetse na (15,000Frw) ku bantu bazagura amatike ku munsi w’igitaramo. Iki gitaramo kandi kizagaragaramo Blinky Bill uzaba aturutse muri Kenya. Byitezwe ko imiryango y’ahazabera iki gitaramo izaba ifunguye kuva saa kumi z’umugoroba.