Meddy yavuze urwibutso rukomeye cyane mama we amusigiye

Unubyeyi wa Meddy aherutse kwitaba Imana mu gihugu cya Kenya azize uburwayi, kuri iki cyuwweru ku wa 28 kanama nibwo yashyinguwe.

Meddy yavuze ubutwari bwaranze umubyeyi we ukuntu yamureze neza ndetse akanarera barumuna be na bashiki be neza kandi ari nta mubyeyi w’umupapa wamufashaga kurera abo bana.

Meddy kandi yahishuye ko umubyeyi we ariwe wamwigishije kuririmba no kubyina byatumye abantu bamumenya. Meddy kandi yavuze urwibutso rukomeye asigiwe na Mama we.

Uyu mugabo yavuze ko rumwe mu nzibutso asigaranye ku mubyeyi we ari uburyo yamwise izina Medard arikomoye “ku mukozi w’Imana wamubwirije arakizwa ubundi aramumwitirira.”