Umuhanzi Ngabo Meddy yagaragaje amarangamutima y’agahinda nyuma y’aho umwana witwa Akeza Rutiyomba w’imyaka 5 aherutse kwitaba Imana mu buryo butunguranye.

Akeza Elisie Rutiyomba wigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza wamamaye mu gusubiramo indirimbo ‘My Vow’ ya Meddy no gukora amashusho asekeje mu buryo bunyuranye, yishwe n’amazi yaguyemo cya litiro 200, bishengura imitima ya benshi barimo n’umuhanzi Ngabo Meddy.
Uyu muhanzi abinyujije kuri instagram ye yashyize ifoto y’uyu mwana maze yongeraho utumenyetso turira nk’ikimenyetso cy’uburyo yashenguwe n’uyu mwana w’umukobwa witabye Imana.
