Nkuko mubizi mu cyumweru gishize umunyamidelikazi Kate Bashabe yerekeje muri Leta zunze ubumwe z’Amerika aho yitabiriye igikorwa cya Rwanda Cultural Day cyabereye i San Francisco, gusa ariko nyuma yabyo ntiyahise agaruka i Kigali ahubwo yakomeje kwitemberera USA.
Ku munsi w’ejo rero Kate akaba yarerekeje i Dallas nuko maze ku mugoroba aza gusohokera mu kirori cyari cyahabereye ari nabwo yaje gukubitanirayo na Meddy bagahuza urugwiro.
Nkuko bigaragazwa na Video Kate yashyize kuri Snapchat, we na Meddy bakaba bari bahuje urugwiro barimo babyina ndetse bananywa ubonako banezewe. Meddy rero akaba ari yarasomye Kate ku itama ubwo bari bicaranye maze inshuti zabo nazo zivuza induru.
Irebere Video ya Meddy na Kate Bashabe:
https://www.youtube.com/watch?v=PHX5p9hwxa4&feature=youtu.be