in

Meddy na The Ben bafatanyije kurya amafaranga y’umuntu wari wabatumiye ngo bataramire i Musanze (ubwambuzi)

Ni kenshi habaho ibintu ariko ntibimenyekane, gusa birashyira bikamenyekana nubwo imyaka yaba iciyeho ari icumi.

Mu kiganiro Inyarwanda ducyesha iyi nkuru yagiranye na Beni Abayisenga ukorera RC Musanze, yagarutse ku buryo akarere ka Musanze ari kamwe mu turere twaberagamo ibikorwa byinshi by’imyidagaduro, ndetse agaruka ku kibazo cy’uburyo Meddy na The Ben bariye amafaranga y’uwari wabatumiye ngo bataramire i Musanze.

Beni yavuze ko mu mwaka wa 2010 mbere yuko Meddy na The Ben berekeza muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ko uwitwa Patrick akaba nyiri Top 5 Sai yari yatumiye aba bagabo bombi ngo baze gutaramira mu mujyi wa Musanze. ndetse ngo aba basore bombi bari bishyuwe mbere.

Gusa aba bagabo uko ari babiri bamaze kwakira amafaranga yo kujya gutaramira i Musanze, nibwo bahise berekeza muri Amerika ndetse ntibasubiza amafaranga y’abandi  bahawe.

Beni Abayisenga yakoeje avuga ko nubwo bitavuzwe ariko Patrick nyiri Top 5 Sai yari yaratanze ikirego mu buyobozi ku mafaranga ye yambuwe n’aba bagabo kugirango arenganurwe. kugeza ubu ntawe uzi irengero ryayo.

 

Written by Uwihirwe

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.:+250725077325

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rwanda & Burundi : Amakipe yaho azakina amatsinda kunshuro yayo yambere ni iyihe izagera kure?.

Nyamagabe: Isoko ry’Impunzi ryafashwe n’inkongi y’umuriro hakekwa icyateye iyo mpanuka