Bruce Melodie yavuze ku byo gukoresha amarozi kugira ngo abantu bamukunde bidasanzwe.
Umuhanzi Bruce Melodie yahakanye amakuru avuga ko akoresha amarozi kugira ngo abantu bamukunde, avuga ko bidashoboka ko waroga umutima w’umuntu kugukunda urukundo atagufitiye.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa 25 Ugushyingo, mu kiganiro n’itangazamakuru mbere yo kwerejeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu bitaramo.
Ni ibitaramo Bruce Melodie azahuriramo n’anaganzi batandukanye bakomeye ku isi barimo barimo Shaggy, Nick Minaj, Usher, n’abandi.
Ubwo yari mu kiganiro umunyamakuru yamubajije ku mucecuru wo muri Tanzania, bivugwa ko yamuhaye uburozi kugirango akundwe anatumirwe mu bitaramo bikomeye, cyane ko ibitaramo byose bikomeye bibera mu Rwanda atumirwamo, avuga ko bidashoboka ko waroga umuntu kugukunda.
Yagize ati “Oya! ntabwo nigeze nkoresha uburozi kandi ntekereza ko utaroga umuntu ngo agukunde, umutima uva kure mwana […], ntago waroga umutima w’umuntu ngo uzemo urukundo atagufitiye, nizera ko nyuma y’ibyo byose hazamo gukora no kuvunika n’ Imana ikaduha umugisha n’amasengesho byose.”