Mu nama yabaye ku wa 03 Gicurasi 2025, Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA), Munyantwari Alphonse, yasubije ku busabe bwa APR FC na Rayon Sports basabye ko amafaranga azava ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro yagabanywa hagati y’amakipe n’iryo shyirahamwe.
Aya makipe azahura ku cyumweru tariki ya 04 Gicurasi 2025, saa 16:30 kuri Stade Amahoro. Yasabye ko amafaranga yinjizwa kuri uwo mukino yagabanywa 50% kuri FERWAFA na 50% ku makipe, cyangwa se ibihembo bikongerwa.
Perezida Munyantwari yavuze ko nubwo icyo cyifuzo cyagaragajwe, kitari mu byari byarateganyijwe mu ngengo y’imari ya FERWAFA, bityo bidashoboka kugishyirwa mu bikorwa mu gihe gito. Ati: “Ibyo bintu biganirwaho hakiri kare, ntabwo bikorwa amasaha make mbere y’umukino. Amafaranga ava kuri uriya mukino aba ari mu ngengo y’imari yateguriwe ibikorwa byinshi.”
Yongeyeho ko nubwo amakipe yumva ibihembo ari bicye, ikibazo kigomba kuganirwaho mu buryo burambye, hatariho igitutu cy’igihe. Munyantwari Alphonse yanagarutse ku bavuga ko amafaranga ava ku mukino akwiye kwiyongera kuko aho wakiniwe ari hanini, avuga ko ayo mafaranga agira aho ateganyirizwa.