in

Mbere yo gucakirana na APR FC umutoza wa Rayon Sports Julien Mette yashwanye n’abakinnyi hafi gufatana mu mashati

Nyuma y’umukino Rayon Sports yanganyijemo na APR FC muri sitade Amahoro Kapiteni wa Rayon Sports, Muhire Kevin yavuze ko batumvikanye n’umutoza Julien Mette uburyo yapanze ikipe yari gukina na APR FC bituma adatoza.

Uyu munsi Rayon Sports yakinnye na APR FC umukino wa gicuti mu rwego rwo gutaha Stade Amahoro, warangiye ari ubusa ku busa.

Ni umukino Rayon Sports yatunguranye umutoza wa yo Julien Mette ntiyayigaragayeho aho Rwaka Claude ari we wayitoje.

Amakuru yavugaga ko impamvu habayeho gushwana n’abakinnyi bakuru b’iyi kipe barimo na kapiteni w’iyi kipe, Muhire Kevin batahuzaga ku ikipe ashaka kubanza mu kibuga.

Aha ni ho havuye kwivumbura avuga ko atari butoze uyu mukino.

Yagize ati “Umutoza yashatse gukinisha umunyezamu ukiri muto turabyanga ubanza ari uwo mu irerero.

Nyuma yavuze ko arwaye [Julien Mette] mu nda nta kindi cyabaye.”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ubugome ko bukomeje kwiyongera birimo guterwa niki? Umukozi wa RIB yishwe atewe icyuma mu mutima

Hamenetse amaraso menshi cyane! Kubera umubyigano munini w’abashakaga kwinjira muri Sitade itade Amahoro byaje kurangira ibyari ibyishimo bihindutse amarira (Amashusho)