Ku bufatanye bw’inzego z’umutekano zikorera mu murenge wa Rwezamenyo hafashwe umusore w’imyaka 18 ukora akazi ko gucuruza amazi ya WASAC, akaba yafashwe abagira imbwa mu kazu acururizamo amazi.
Byamenyekanye saa yine na mirongo ine (18/03/2023: 23h40′) ariko yahise yikingirana akaba akinguye ahagana saa saba n’igice za mugitondo (19/03/2023: 01h30′) amaze kuyibaga.
Uwafashwe ashyikirijwe Police station ya Rwezamenyo, inyama ziracyari aho yabagiraga hapanzwe uburinzi mu gihe hategerejwe umwanzuro wa Veterinaire w’umurenge.
