Kylian Mbappé nyuma y’uko yemeje gusinya amasezerano mashya mu ikipe yakinagamo ya Paris Saint-Germain, bikanemezwa ko agiye kuba umukinnyi uhembwa menshi ku isi hose byatumye hibazwa ikibazo cy’ubukungu bishobora guhungabana.
Umuntu watangiye kubitangaza cyane ni perezida wa shampiyona ya Espanye yitwa La Liga, uyu muyobozi Javier Tebas yatangajeko ari ikibazo ku mupira kuko ufashe amafaranaga angana na Miliyoni 700 z’amayero ukongera andi Miliyoni 600 z’amayero bazahomba.
Ibi bikaba ariko byamaganirwa kure n’ubuyobozi bw’ikipe ya Paris Saint-Germain, bwo bavugako ari ibisanzwe kandi ko bafite amafaranga ahagije kandi atatuma ubukungu bugwa.
Tubibutseko Mbappé yasinye amasezerano y’imyaka itatu azageza mu mwaka wa 2025, ubwo azahitamo ahandi ho kwerekeza nyuma y’uko amasezerano ye arangiye.
Kuba asinye ariko bikaba bitumye hazirukanywa abantu benshi batandukanye, nkuko bitangazwa na Fabrizio Romano ni uko umutoza Pochettino ndetse na Dirécteur sportif Leonaldo bagomba kwerekwa umuryango usohoka.
Nkuko bitangazwa, ni uko ngo nabyo biri mu byo Mbappé yasabye kugirango yongere amasezerano.