in

“Mbape arihariye” uko Ange Kagame yiyumva nyuma yo gutsindwa k’ubufaransa

Kuri iki Cyumweru nibwo ikipe y’igihugu ya Argentine yatwaye igikombe cy’isi itsinze u Bufaransa bwa Mbappé wari witwaye neza, ndetse bamwe mu bakomeye banavuga ko adasanzwe.

Mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’isi wakinwe kuri iki Cyumweru kuri Lusail Stadium, ikipe y’igihugu ya Argentine yatsindiye u Bufaransa kuri penaliti, ihita yegukana igikombe cy’isi cya 3 mu mateka.

Ibitego bya Argentine byatsinzwe na Messi ku munota wa 23 kuri penaliti yari ikorewe Di Maria ikozwe na Dembele, igitego cya 2 cyatsinzwe na Di Maria ku munota wa 36 ndetse n’igitego cya 3 gitsindwa nanone na Messi ku munota wi 108.

Ibitego by’u Bufaransa byose byatsinzwe na Kylian Mbappe, ku munota wa 80 yatsinze icya 1 kuri Penaliti, ku munota wa 81 atsinda icya 2 ateye ishoti riremereye ndetse no ku munota wi 118 atsinda igitego cya 3 nanone kuri penaliti.

Umukino warangiye amakipe yombi ajya muri penaliti, abakinnyi bose ba Argentine bateye penarlti bazinjije naho abakinnyi b’u Bufaransa bateye penaliti abazinjije ni Mbappe na Kolo Muani gusa, bituma Argentine itwara igikombe cy’isi itsinze penariti 4-2.

N’ubwo Argentine yatwaye igikombe cy’isi ariko Kylian Mbappe w’imyaka 23 usanzwe ukinira Paris Saint-Germain ari mu bavuzwe cyane, bitewe n’ibintu yakoze bimeze nk’ibitangaza atsinda ibitego 3 wenyine mu mukino, bigatuma bajya muri penaliti yarangiza iye nanone akayinjiza.

Bamwe mu bantu bakomeye mu Rwanda bavuze kuri uyu mukinnyi ni umukobwa wa Perezida w’u Rwanda Ange Kagame, abinyujije kuri Twiter yanditse ati: “Mbappe arihariye”. Kugeza ubu iyi tweet imaze gukundwa n’abarenga 1700.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Video: Davido na Chioma bagaragaye bari mu munyenga wo gusomana muri Qatar 

Hamenyekanye impamvu Messi yambitswe umwenda n’umwami wa Qatar mbere yo kumushyikiriza igikombe cy’isi