in

Mbabazi Shadia ‘Shaddy Boo’ yahaye ukuri abari gusaba ko RIB yakurikirana Mutesi Jolly kubera amagambo yatangaje avuga ko hari abagabo b’inyana z’imbwa

Nyuma y’uko umunyamakuru Nkundineza Jean Paul uherutse kwibasira Mutesi Jolly, atawe muri yombi na RIB, hari abatangiye kuzura akaboze bagaruka mu magambo Jolly yigeze gutangaza anenga bamwe mu bagabo batuzuza inshingano zabo.

 

Hari mu kiganiro Mutesi Jolly yagiranye na The Choice, aho yatangaje ko hari abakobwa bashakana n’abagabo maze abo bagabo bakababera inyana z’imbwa.

 

Hari uwagize ati “Umuntu wavuze ko ‘abagabo bose Ari inyana z’ imbwa’ n’ uwabajije ‘tumuguhe umurye?’ Batandukaniyehe? Imbaraga zashizwe kuri JP ko zitangana n’ izashizwe kuri Jolly igihe yavugaga ku bagabo mu buryo budakwiriye?’ Iyi society twubaka isumbanisha gender siyo. Kandi ingaruka zabyo zatangiye kugaragara.”

 

 

Shaddy Boo yahise amusubiza ati “Ese Miss Jolly yavuze abagabo bose cyangwa yavuze abatazi inshingano zabo? None se buriya yarabeshye?”

 

Undi nawe yagize ati “Inyana zimbwa!!!!? Ahubwo RIB yubure dosiye kuko uwo sumuco ariguha urubyiruko.”

Uyu nawe Shaddy Boo yamusubije agira ati “Uburere n’umuco utahawe n’ababyeyi bawe nibyo muzaza gushakira kuri social media?”

 

Izindi nkuru.. Reba igitego kimwe rukumbi Apr Fc yatsinze Mukura ku munota wa 94′

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

RIB yatangiye iperereza ku rupfu rwa Urimubenshi Jean Pierre ukomeje kubabaza abatari bake

Ubuzima bwe buri habi, Diamond Platnumz utegerejwe i Nyarugenge akomeje kurembera mu bitaro