Simon Danczuk w’imyaka 56, wihebeye UmunyaRwandakazi yasutse amaranga mutima ye hasi avuga ikimuri ku mutima.
Uyu mugabo yavuze ko yasabye Claudine kuzamubera umugore nyuma y’amezi arindwi bahuriye mu mujyi wa Kigali aho Uwimana Claudine asanzwe atuye n’umuryango we.
Ubwo aba bombi baganiraga na Manchester Evening News, bahamije iby’urukundo rwabo rugeze aharyoshye, banahishura iby’uko bahuye n’uburyo urukundo rwabo rwatangiye.
Simon yagize ati: “Claudine ni umugore ukuze cyane kandi uzi ubwenge ntegereje gushaka. Nabonye umugore utunganye kuri njye kandi nzi neza ko tuzabana ibihe byose”.
Urukundo rugeze aharyoshye hagati ya Uwimana na Simon
Uwimana avuga ko Simon ari we wamugejejeho bwa mbere icyifuzo cyo kubana maze aragishima. Ati: “Umubano wacu wiyongereye mu gihe waje kumenya ko twembi dukunda cyane. Tuvugana inshuro nyinshi buri munsi, kuva mu gitondo kugeza mbere y’uko tujya kuryama nijoro”.
“Natunguwe ariko nishimiye icyifuzo cya Simoni. Natekereje ko ari urukundo cyane … Gukunda Simoni biroroshye gukomeza. Afite uburambe mu buzima bwinshi, nkunda kubyumva, kandi naje kwiga ko ari umuntu wumva cyane kandi wita ku barwayi.”