Nsabimana Eric Zidane wari mu kibuga kimwe na Mukonya bakiniraga i Mageragere mu Karere ka Nyarugenge mu mukino wahuzaga amakipe y’abakinnyi baba baranyuzemo mu byiciro byo hasi, aho yavuze ko yabanje gufasha uyu musore kuko atahise yitaba Imana akimara kugongana na mugenzi.
Yagize ati “Mukonya [Ahoyikuye Jean Paul] yacometse umupira ariko yakoze ikosa barasifura, gusa we ubanza atumvise isifure akomeza yiruka ajya ku izamu asanga umunyezamu nawe yasohotse baragongana ariko bidakomeye. Ururimi rwahise ruza mbona bari kurufata nabi, nahise ngenda njyewe ndarugarura arananduma ariko ndaruzana”.
Nsabimana Eric Zidane yakomeje avuga ko yababajwe no kuba Mukonya yitabye Imana nyamara yari yagerageje kumufasha.
Ati “Mbabajwe no kuba yitabye Imana ageze kwa muganga, narufashe (Ururimi) imbangukiragutabara ihita iza kuko bagira imakasi zifata bahita bayirufatisha, ndababwira nti mudatuma rugenda barambwira ngo rwaje humura ariko bageze kwa muganga ngo byarangiye, ndababaye cyane”.
Ahoyikuye Jean Paul bakundaga kwita Mukonya wakinaga inyuma ku ruhande rw’ibumoso yazamukiye mu ikipe ya Nyagatare FC yavuyemo mu 2015 ajya muri Kiyovu Sports nayo yavuyemo mu 2019 ajya muri AS Kigali yakiniraga kugeza ubu.