in

Abantu benshi bashimishijwe cyane n’ubukwe bw’umusore umaze imyaka 14 mu kagare k’abamugaye n’inkumi y’ikizungerezi.

Abantu benshi bishimiye ubukwe bwa David Masha umaze imyaka myinshi agendera mu kagare wakoze ubukwe n’inkumi y’ikizungerezi.

David Masha ni umusore wo mugihugu cya Tanzania,umaze imyaka igera kuri 14 atabasha guhagarara kubera impanuka yakoze mu mwaka wa 2007.

David yakoze impanuka, ubwo yasabaga lifuti, umushoferi wari utwaye imodoka yasinze nuko bakora impanuka, abarimo bose bahasiga ubuzima hasigara uyu musore warokotse agasigarana ibikomere ku mubiri harimo no kuba yarahise amugara amaguru kuri ubu akaba agendera mu kagare.

Masha yakoze ubukwe mucyumweru gishize, akora ubukwe bwiza cyane bwatangaje benshi bunishimirwa n’aba bonye iyi couple nubwo hari abavuzeko uyu mukobwa akurikiye ifaranga.

David, ubwo yavugaga ku kuba uyu mukobwa amukurikiyeho ifaranga yavuzeko nta mafaranga afite kuburyo uyu mukobwa aricyo yaba amukurikiyeho.

Yagize ati “Abavugako umukunzi wanjye twakoze ubukwe kubera amafaranga baribeshya cyane, kuko ntakazi ngira, ntabutunzi ngira ndetse n’ubukwe bwakozwe n’abantu bumvishe agahinda kajyanye n’impanuka nakoze muri 2007.”

Ubwo uyu mugeni yaganiraga n’ikinyamakuru millardayo nawe yagize ati “Ntabwo nakundiye David amafaranga, ntayo afite ntamitungo ifatika afite, burya urukundo rujya aho rushaka, sinarikumwanga kuko atagira amaguru, nasanze uyu ariwe Imana yangeneye”

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Maze imyaka 40 nta mugabo urantereta|Ninjye muntu mubi cyane ku isi||ukuguru kwanjye banze kuguca.

Akumiro:Bamuroze kugira ibitsina bibiri nyuma yo kurya isake y’umukobwa||Ubuhamya bwa Miss Munyago w’i Nyamasheke.