in

Mashami Vincent yatangaje izina yahawe atoza APR FC kandi yibukiraho byinshi

Umutoza w’ikipe ya Police FC Mashami Vincent yatangaje ko akunda guhamagarwa izina yahawe agitoza APR FC ndetse nuko yarihawe.

Ku munsi w’ejo hashize tariki ya 28 ukwakira 2022, Police FC yatsinze ikipe ya Rwamagana City igitego 1-0 mu mukino wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere w’umunsi wa 6.

Muri uyu mukino Mashami Vincent yerekanye ko ari umutoza mwiza cyane nubwo bitagenze neza mu mikino ya Shampiyona 3 yabanje bitewe nuko yose yayitsinzwe ariko kugeza ubu akomeje kwerekana imbaraga zikomeye.

Nyuma y’uyu mukino yatangaje ko ikipe ubu imeze neza uretse utuntu duto tutarakemuka, aza no kugaruka ku izina akunze guhamagarwa ryitwa ‘WAMATEKA’.

Iri zina Mashami yahawe yatangaje ko yarikuye mu ikipe ya APR FC kubera ko ubwo yatozaga iyi kipe bakundaga kurikoresha cyane bavuga ko bagomba gukora amateka mu gihe batwaye ibikombe byose bikinirwa hano mu Rwanda.

Uyu mutoza, amakuru ahari avuga ko iri zina arikunda cyane kurihamagarwa mu gihe ari mu kazi ke k’ubutoza bitewe nicyo aryibukiraho ubwo yatozaga ikipe ya APR FC.

Umutoza Mashami Vincent yatangiye gutoza ikipe ya Police FC avuye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi mu mwaka wa 2021 ubwo amasezerano ye yari arangiye gusa abura amahirwe yo kuyongererwa.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto; umugore yavugishije abantu nyuma yo kugenda mu muhanda yambaye ubusa arimo konsa umwana

Abari bafite ikibazo cy’aho bazarebera umuhango wa gutanga ibihembo bya Kiss Summer Awards mwasubijwe