in

Martin Zubimendi agiye kuba umukinnyi wa mbere Arsenal iguze muri iyi mpeshyi

Ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Real Sociedad yo muri Espagne ku igurwa rya Martin Zubimendi, umukinnyi wo hagati w’imyaka 25. Uyu mukinnyi wifuzwa cyane na Mikel Arteta, agiye gusinyira iyi kipe nyuma y’uko yemeye amasezerano y’igihe kirekire, akaba aniteguye guhita ahinduka umukinnyi wa mbere iyi kipe iguze muri iyi mpeshyi ya 2025.

Zubimendi yari amaze imyaka ine ari inkingi ya mwamba mu kibuga hagati cya Real Sociedad, aho yakiniraga mu mwanya wa nimero 6, azwiho gukina afite ubwitonzi no gutanga umutekano imbere y’abugarira. Arsenal yamaze kwemeza ko yiteguye gutanga miliyoni 60 z’amayero (€60 million) nk’uko biteganywa mu masezerano ye, kugira ngo imucike ku yandi makipe yari amwifuza.

Uyu mukinnyi, wakuriye mu gace ka Basque nk’umutoza Mikel Arteta, bivugwa ko yamaze kumvikana nawe mbere yo kwemeza igurwa rye. Urubuga rwa Sky Sports rwatangaje ko “Arsenal iri hafi kurangiza amasezerano yo gusinyisha Martin Zubimendi, nyuma yo kumvikana n’ikipe ye ya Real Sociedad ndetse n’umukinnyi ubwe.”

Impamvu yo kugura Zubimendi igaragaramo igenamigambi rishya Arsenal ifite mu gusimbura abakinnyi nk’abafite imyaka irenga 30 barimo Thomas Partey na Jorginho, ndetse no kongerera imbaraga igice cy’ikibuga hagati kizaba gikubiyemo Martin Ødegaard, Declan Rice na Zubimendi.

Ku ruhande rwa Zubimendi, kwerekeza i Londres ni amahirwe yo gukina Shampiyona ikomeye nka Premier League ndetse no kurushaho kumenyekana ku rwego mpuzamahanga, cyane ko yitwaye neza no mu mikino ya Euro 2024 aheruka gukinira Espagne.

Nubwo Arsenal itaratangaza igihe nyacyo azerekanywaho ku mugaragaro, biravugwa ko amasezerano yamaze kurangira mu magambo, hasigaye gusa gusinya no gutangaza ku mugaragaro

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

General Ndorimana yasezeye Kiyovu Sports ubu igiye kwirwanaho, ati: ‘Icyanzanye naragisoje'”

Kendrick Lamar na SZA basusurukije Amerika mu bitaramo by’amateka

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO