Muri muzika nyarwanda, abahanzi bagirana umubano ukomeye ari nako bakorana mu ndirimbo, ariko rimwe na rimwe hagira abagirana ibibazo bikomeye bigatuma ubushuti buhagarara.
Ibyabaye hagati ya Yampano na Marina byatunguranye cyane kuko aba bombi bari mu byamamare byari bifitanye umubano wari washibutse ku ndirimbo yabo.
Amakuru yatangiye gucicikana avuga ko bashwanye, ariko impamvu nyayo ntiyahise imenyekana. Bamwe bakekaga ko ari ikibazo cy’amasezerano y’ubufatanye mu muziki.
Ibi byakurikiwe n’isibwa ry’indirimbo ‘Urwagahararo’ bari bakoranye bombi. Ni nyuma y’uko Marina atishimiye uburyo Yampano yasohoye iyi ndirimbo mu buryo bwa ‘Audio’.
Yampano aherutse gutangaza, ko icyo yifuzaga ari ugukorana indirimbo na Marina kandi yabigezeho ‘n’ubwo yaje gusibwa nyuma’.
Hari amajwi yasohotse, aho Yampano yumvikana yinginga Marina ngo bakoranye indirimbo, kandi uyu mukobwa amuha rugari akemera ko bakorana.
Marina asobanura ko yafashe icyemezo cyo gusiba iyi ndirimbo ku mbuga zose, kubera ko atubahirije amasezerano bari bagiranye, y’uko iyi ndirimbo izajya hanze mu buryo bw’amashusho muri Gicurasi uyu mwaka.