Abahanzi b’ibyamamare muri muzika y’u Rwanda bari mu bitabiriye Ibirori byo Kwibohora ku nshuro ya 30, ndetse baseruka mu myambaro itandukanye.
Ibi birori byitabiriwe n’abahanzi barimo The Ben, Marina, Ruti Joël, Mariya Yohana, Butera Knowless, Senderi Hit, Dr. Claude n’abndi benshi.
Buri wese yakoze ku myenda ijyanye n’uyu munsi, Marina we yaje yambaye imyenda isa n’iyizwi nka ‘Mukotanyi’ Ingabo zahoze ari iza APR zambaraga.
Uretse Marina, The Ben, Senderi na Ruti Joël nabo bari bakoze ku myenda iri mu mabara y’icyatsi kijya gusa n’igikoresha mu gukora imyambaro ya gisirikare.