Umuhanzikazi Marina yahakanye amakuru y’ibimaze iminsi bivugwa ko yibagishije akongeresha ikibuno.
Ni amakuru amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye avuga ko mu minsi yashize Marina yagiye muri Nigeria kwibagisha ikibuno.
Uyu muhanzikazi aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru yahakanye aya makuru yo kwibagusha ikibuno, avuga ko atari ibintu yakora
Yagize ati “Ukuri ni uko ntakora ibyo bintu, Imana ibindinde.”
Mu buryo bwo gutebya Marina yakomeje avuga ko nubwo abantu bakomeje kuvuga ko yibagishije ikibuno atariko bimeze ahubwo we azi ko yananutse.
Ati “Ahubwo narananutse niko imfura zibyibuha, iyo unanutse unanuka munda wabyibuha ukabyibuha ikibuno, sinzi impamvu batabyumva.”