Abakinnyi babiri b’impano zikomeye mu makipe yabo aribo Marcus Rashford na Jamal Musiala ntibazakinira ibihugu byabo kubera ibibazo by’imvune.
Muri icyi Cyumweru cyose hagiye gukinwa imikino itandukanye y’amakipe y’ibihugu ku migabane abarizwaho. Ku mugabane w’i Burayi hagiye gukinwa imikino itandukanye yo gushaka itike y’Igikombe cy’Uburayi cya 2024.
Amakipe yose yari yarahamagaye abakinnyi ariko hari abatangiye kuvukina batarahagera.
Kuri ubu ikipe y’igihugu y’u Bwongereza yavunikishije inyenyeri yayo,Marcus Rashford. Rashford yari yahamagaye mu bakinnyi 25 Southagate yari kuzifashisha ahangana na Naple n’u Butariyani.
Kuheza ubu Rashford ntazifashishwa muri iyo mikino nk’uko byemejwe na Manchester United ndetse n’ikipe y’igihugu, itangazo ry’impande zombi riravuga ko Rashford yavunikiye mu mukino Manchester United yakinnye na Fulham muri ¼ cya FA Cup.
Ku rundi ruhande ikipe y’igihugu y’u Budage nayo yavunikishije inyenyeri yayo y’imyaka 20 y’amavuko akaba ari Jamal Musiala. Musiala usanzwe ukinira ikipe ya Bayern Munich yari yahamgawe mu Bugade ngo azifashishwe mu mikino ibiri ya Peru n’Ububirigi. Bayern Munich yemeje ko Musiala afite ikibazo cy’inyama ku itako rye ry’ibumoso bizatuma atitabira imikino y’ikipe y’igihugu.