Marcus Rashford, Rutahizamu wa Manchester United n’umutoza we Erik Ten Hag bahawe ibihembo by’indashyikirwa za Premier League mu kwezi kwa Gashyantare.
Umuhorandi, Erik Ten Hag utoza Manchester United yahawe igihembo cy’umutoza mwiza w’ukwezi kwa Kabiri muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Bwongereza.
Erik Ten Hag na Manchester United ye mu kwezi kwa Kabiri batsinze imikino ine yose bakinnye arimo Leeds United, Leicester City, Crystal Palace ndetse n’umukino batrwariyeho igikombe cya Crabao batsinze Newcastle United ibitego bibiri ku busa. Ibi bikorwa bye n’umusaruro wavuyemo nibyo byatumye atsinda abarimo Antonio Conte utoza Tottenham na Marco Silva utoza Fulham.
Ku rundi ruhande Marcus Rashford nawe yahembwe nk’umukinnyi mwiza w’ukwezi kwa Kabiri atsinze abarimo Ollie Watkins, Manor Solomon, Kelechi Iheanacho na Emerson Royal.
Marcus Rashford mu kwezi kwa Kabiri yatsinze ibitego bitanu harimo icyo yatsinze Newcastle United, Leeds United, Crystal Palace ndetse n’icyo yatsinze Newcastle United ku mukino wa nyuma wa Crabao Cup.