Rutahizamu w’ikipe ya APR FC ndetse n’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi Manishimwe Djabel ntabwo ababajwe n’ibikomeje kuvugwa ko yamaze gusezererwa muri Gitinyiro kuko yamaze kumvikana n’ikipe n’ubundi ikomeye hano mu Rwanda ndetse imaze iminsi itsinda APR FC.
Manishimwe Djabel wari usanzwe ari Kapiteni w’ikipe ya APR FC ari mu bakinnyi bivugwa ko bashimiwe n’iyi kipe, gusa YEGOB twamenye ko uyu rutahizamu yamaze kumvikana na AS Kigali kandi hashize imyaka itari micye ishobora cyane APR FC bivuze ko agiye kongeramo akabaraga noneho bakajya bayitsinda mu buryo bworoshye.
Ntabwo Manishimwe Djabel ari we ugiye kwerekeza muri AS Kigali gusa, biranavugwa ko umutoza Haringingo Francis watozaga Rayon Sports agiye kwerekeza muri iyi kipe ndetse nabo bakoraga bose barimo umutoza wungirije ndetse n’umutoza w’abazamu.
Manishimwe Djabel siwe gusa urimo kuvugwa washimiwe na APR FC, harimo na Mugunga Yves, Ishimwe Anicet, Ishimwe Fiston, Rwabuhihi Aime Plaside, Nzotanga, Uwiduhaye, Itangishaka Blaize, Nkundimana Fabio, Keddy, Ir’Ishad ndetse na Mugisha Bonheur