in

Manishimwe Djabel ugiye kwiyubururira hanze y’u Rwanda, yazamuye amashimwe nyuma yo gutakamba akaza gusubizwa

Manishimwe Djabel ugiye kwiyubururira hanze y’u Rwanda, yazamuye amashimwe nyuma yo gutakamba akaza gusubizwa.

Nyuma yo kwerekanwa mu ikipe nshya yo muri Algeria ya Union Sportive de la Médina Khenchela [USMK], Manishimwe Djabel yashimiye Imana.

Tariki ya 9 Nzeri 2023, nibwo Manishimwe Djabel wakiniraga Mukura VS ariko nk’intizanyo ya APR FC, byamenyekanye ko yamaze kumvikana n’iyi kipe ikina mu cyiciro cya mbere muri Algeria.

Mu mpera z’icyumweru gishize nibwo yafashe rutemikirere yerekeza muri iki gihugu kurangizanya n’iyi kipe ndetse no gutangira akazi.

Ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 18 Nzeri 2023 nibwo iyi kipe yamwerekanye na we binyuze ku mbuga nkoranyambaga ashimira Imana kuba byose byagenze neza.

Ati “Imana ishimwe. USM Khenchela ni ho mu rugo rushya.”

Manishimwe Djabel agiye muri Algeria nyuma y’uko yabuze amahirwe yo kwerekeza mu ikipe ya Al Shabaab FC yo muri Saudi Arabia kubera ko mu mwaka w’imikino wa 2022-23 atakinnye imikino myinshi.

Manishimwe Djabel yatangiye gukinira Rayon Sports muri 2014 kugeza 2019 ubwo yerekezaga muri APR FC kugeza uyu munsi nubwo yari yaramutije muri Mukura VS.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rutahizamu wa APR FC waje uririmbwa, yavuze amagambo atarimo icyizere mbere y’uko bajya gusura Pyramids

Habaye impanuka ikomeye y’ikamyo yataye umuhanda ikabaranguka mu ntoki z’umuturage ni uko Umusaza wari uyitwaye ahita apfa