in

Manishimwe Djabel akomeje gushyira igitutu ku buyobozi bwa APR FC ngo bumurekure kubera impamvu abakinnyi benshi badakunda

Rutahizamu w’ikipe ya APR FC, Manishimwe Djabel akomeje gusaba ubuyobozi ko bwamurekura nyuma y’igihe kinini yihanganiye uko yafashwe.

Manishimwe Djabel wari Kapiteni w’ikipe ya APR FC yageze muri iyi kipe mu mwaka wa 2019 kugeza ubu. Yari umukinnyi mwiza ndetse ukundwa n’abayobozi b’iyi kipe ariko muri Iyi sezo ya 2022/2023, ntabwo yigeze yishimira uko yafashwe n’abatoza ndetse n’ubuyobozi bwari buriho.

Amakuru YEGOB dufite avuga ko Manishimwe Djabel wifuzwaga n’ubuyobozi bushya bwaragijwe APR FC, ntabwo we ashaka kuguma muri iyi kipe ahubwo arimo gushyira igitutu kuri ubu buyobozi ngo bumuhe urupapuro rumwemerera gusohoka mu ikipe (Release Letter).

Kugeza ubu ntabwo haramenyekana aho Manishimwe Djabel ashaka kwerekeza gusa, bishobokako hari ikipe yo hanze y’u Rwanda arimo kuganira nayo kuko ntakipe hano mu Rwanda bivugwa ko irimo kumwifuza.

Manishimwe Djabel yaje mu ikipe ya APR FC avuye mu ikipe ya Rayon Sports yakinnyemo kuva mu mwaka wa 2014-2019. Djabel yakuriye mu Isonga FC yareze abakinnyi benshi bakomeye hano mu Rwanda nubwo yaje gusenyuka.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Akarimi karyoshye ka Ojera kemeje umuzamu mushya wasinyiye Murera! Urukundo abafana ba Rayon Sports beretse Joachim Ojera rwatumye yemeza inshuti ye kuza muri iyi kipe

Itandukaniro ry’imikino y’abasirikare n’iyaba sivire! Imiguruko iba iri mu mikino y’abasirikare ikomeje guteza ururondogoro